Shampiyona y’abafite ubumuga izongerwamo imikino itatu

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda [NPC], ryatangaje ko rigiye kongera imikino itatu mu isanzwe ikinwa muri shampiyona y’abafite ubumuga.

Inteko rusange ya NPC yitabiriwe n’abanyamuryango bose

Kuri iki Cyumweru, habaye Inama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango b’imikino y’abafite Ubumuga mu Rwanda [NPC], yari igamije kuganira ku ngingo esheshatu.

Ingingo zari ku murongo w’ibyigwa zari:

  • Gusoma no kwemeza inyandikomvugo y’Inteko Rusange yo mu 2021.
  • Kumurikira abanyamuryango ibyakozwe mu 2021.
  • Kumurikira abanyamuryango gahunda y’ibikorwa biteganyijwe mu 2022.
  • Raporo y’Akanama Nkemurampaka
  • Kumurikira abanyamuryango ikoreshwa ry’umutungo mu 2021
  • Utuntu n’utundi

Haganiriwe byinshi, havamo imyanzuro igera ku munani ikubiyemo byose byavugiwe muri iyi Nteko rusange isanzwe. Imwe mu myanzuro yavuyemo ni uko muri za Kaminuza hagomba kuba hari imikino y’abantu bafite ubumuga.

Muri iyi Nteko rusange n’abanyamuryango ba NPC hafi ya bose, hatangiwemo ibitekerezo bitandukanye kuri buri ngingo hagamijwe guhuriza hamwe ngo hafatwe umwanzuro uhamye.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda [NPC], Murema Jean Baptiste, yabwiye UMUSEKE ko mu mwaka utaha w’imikino hari imikino itatu mishya iziyongera mu yari isanzwe ikinwa mu bafite ubumuga.

Ati “Nibyo. Mu mwaka utaha w’imikino tuzongera imikino itatu mishya mu isanzwe ikinwa muri shampiyona. Iyo mikino ni Judo, Swimming, Badminton. Gusa harimo imbogamizi kuko kuzana umukino mushya bisaba byinshi birimo abazi amategeko ya wo, gushyiraho amategeko, mbese bisaba byinshi ariko tuzaba dukorana n’amwe mu Mashyirahamwe asanzwe nk’iryo Koga rizaba ridufasha.”

Murema yakomeje avuga ko kimwe mu mbogamizi iri Shyirahamwe [NPC] rifite, ari ibikorwaremezo bikiri bike kuko buri gihe havuka imikino mishya y’abafite ubumuga kandi bagomba gutekerezwaho.

Ikindi uyu muyobozi yishimiye ni uburyo imikorere ya za DPSCO [Inzego zihagarariye NPC mu Turere] zikomeje gukora, kuko ahamya ko zibunganira cyane.

- Advertisement -

Muri iyi Nteko rusange, hatanzwe na raporo y’Akanama Nkemurampaka kagaragaje ibihano kafatiye abanyamuryango batatu, kubera imyitwarire mibi yabagaragayeho.

Abahanwe bakanahagarikwa, ni Bakundukize Elysée uhagarariye imikino y’abafite ubumuga mu Akarere ka Gisagara, wahagaritswe umwaka umwe atagaragara mu bikorwa byose bya siporo y’abafite ubumuga, atagera ku bibuga byabereyeho amarushanwa yose ategurwa na NPC.

Undi wahagaritswe, ni Twagirayezu Callixte wahagaritswe amezi atandatu mu bikorwa byose bya NPC, undi ni Kantakintama Cheronette wahagaritswe umwaka wose atagera mu bikorwa byose bya NPC birimo n’amarushanwa.

Aba bose hagiye hasobanurwa amakosa bakoze, ariko ahanini ashingiye ku gusuzugura inzego za Komite Nyobozi ya NPC na Nkemurampaka.

Umuyobozi wa NPC, yavuze ko mu bindi biraje inshinga ubuyobozi, ari ukongera abafatanyabikorwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amikoro iri Shyirahamwe ryagiye rihura nacyo.

Ati “Tujya duhura n’ingorane zo kubura ubushobozi bw’amafaranga. Aha rero niho dushaka kubaka imikoranire n’abafatanyabikorwa kugira ngo tubashe kubaka ubushobozi bw’Ishyirahamwe ryacu.”

Muri iyi nama, Perezida wa NPC yashimiye abafatanyabikorwa barimo NCPD, Minisiteri ya Siporo ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda, BK na MTN, ku bwa byinshi bafasha imikino y’abafite ubumuga.

Indi mikino ishobora kwiyongera mu isanzwe ikinwa muri shampiyona, ni Tennis de Table, Taikwondo n’umukino wo Koga.

Imwe mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi Nteko rusange:

  • Gushaka uburyo hakinwa imikino y’abana bafite ubumuga mu mashuri yisumbuye.
  • Hemejwe ko imikino y’abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva yajya iba mbere y’ukwezi kwa 6 nk’iyindi.
  • Hasabwe ko hakwiga uburyo bw’imikorere n’imikoranire ku bantu bifuza gukora Siporo z’abantu bafite ubumuga kandi DPSCO ikamenya ibyiciro by’abantu bose bafite ubumuga.
  • Buri kipe kugira ngo yitabire Shampiyona igomba kujya ibanza kuzuza inzego.
  • Gushyiraho Komite z’abatoza mu byiciro byose mu mikino y’abantu bafite ubumuga.
  • Kurushaho guteza imbere umukino wa Amputee Football.
  • Gushyiraho Amashyirahamwe y’imikino ya Sitting Volleyball na Goalball bitarenze ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka.
Murema Jean Baptiste uyobora NPC [uri iburyo] yishimiye imikorere y’abahagarariye abafite ubumuga ku Turere [DPSCO]
Abafite ubumuga bwo kutumva basobanurirwaga buri kimwe cyavugiwe mu iyi nama
Hari abasanzwe muri Komite Nyobozi ya NPC bahagarariye Abafite ubumuga bwo kutabona
Inteko rusange yatangiwemo ibitekerezo byanyuze abayitabiriye

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW