Umunsi mubi ku-basportifs; Casa yabuze umubyeyi, Jeannette apfusha umwana

Ntabwo byoroshye kubura umuvandimwe cyangwa inshuti yawe ya hafi, ariko iyo bigeze ku mubyeyi cyangwa ku wo wabyaye biba ibindi. Ni agahinda kaba kiyongereye mu kandi.

Umutoza mukuru wa AS Kigali yabuze umubyeyi we

Inkuru mbi iri kuvugwa mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, ni iy’ibyago bya Casa Mbungo Andrè utoza AS Kigali FC wabuze mama we, na Uwimana Jeannette wapfushije imfura ye yari ifite imyaka 11 yigaga mu gihugu cya Uganda. Gahunda yo gushyingura uyu mwana wa Jeannette ni ejo ku wa Kabiri mu irimbi rya Nyamirambo Saa Saba z’amanywa [13h].

Ntabwo haramenyekana neza icyo ba Nyakwigendera bazize, ariko haravugwa uburwayi butunguranye.

Mbungo ubwo yari kumwe na mama we utakiri mu buzima

UMUSEKE.RW