Umuri Foundation yatangije irushanwa ryo kurwanya inda zitateganyijwe

Biciye mu bufatanye bw’irerero rya Umuri Foundation rya Jimmy Mulisa, n’Umuryango wita ku buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda), hatangijwe irushanwa rito rigamije gukangurira urubyiruko kureka ibibyobwenge, kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kwirinda inda zitateganyijwe no kwipimisha agakoko gatera icyorezo cya SIDA.

Abakobwa bahembwe ibikoresho bibafasha mu minsi yabo y’uburumbuke

Kuwa Gatandatu tariki 30 Mata, ni bwo mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, Akagari ka Murama, habereye imikino yahuje ingimbi n’abangavu, hagamijwe ubukangurambaga ku bintu bitandukanye.

Insanganyamatsiko y’iyi mikino yiswe ‘KINA UNIRINDE’, mu rwego rwo kwibutsa aba bana ko gukina bashobora kubijyanisha no kurinda ubuzima bwa bo kuko ari bwo bw’agaciro.

Iyi mikino yabaye biciye mu bufatanye bwa Umuri Foundation ya Jimmy na Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda), hagamijwe gukangurira urubyiruko kurwanya ibibyobwenge, kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye no kwirinda inda zitateganyijwe ku bangavu.

Abaturage bo muri aka Kagari ka Murama, banakanguriwe gusiramuza abana babo, kwipimisha SIDA no kuganiriza abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yaba ku ngimbi n’abangavu.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe na bamwe mu bakinanye na Jimmy Mulisa bose bari baje kumushyigikira, barimo Uwimana Abdoul, Kamanzi Karim na Tuyisenge Jacques ukinira APR FC wari waje kuganiriza aba bana.

Hari kandi Nteziryayo Narcisse, Umuyobozi ushinzwe gukumira ubwandu bushya muri AHF Rwanda, Jacques ushinzwe Ubuzima n’Isukura mu Murenge wa Kinyinya, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, Muhire Henry n’abandi.

Amakipe y’abangavu n’ingimbi yakinaga iminota iri hagati ya 20 na 25, itsinzwe ikavamo kugeza habonetse izarushije izindi amanita maze zihabwa ibihembo birimo ibifasha abakobwa mu minsi ya bo y’uburumbuke.

Nyuma yo gusoza gukina, Uwimana Abdoul, Tuyisenge Jacques ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, bose bafashe ijambo bibutsa aba bana ko ari bo umupira w’u Rwanda wubakiyeho ariko batabigeraho batabanje kugira ikinyabupfura no kwiga, ndetse bakabijyanisha no kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

- Advertisement -

Umuyobozi wa Umuri Foundation, Jimmy Mulisa, yasabye aba bana kwihesha agaciro kuko ari bo Rwanda rw’ejo ndetse ko ari bo bagomba kuzazamura umupira w’u Rwanda ariko babanje no kubijyanisha no kwiga.

Ati ”Ni gahunda twise KIN UNIRINDE. Harimo ibintu byinshi, iyo umuntu akinnye umupira agira ubuzima bwiza. Iyo umuntu akinnye umupira ashobora kubijyanisha no kwiga. Biciye muri AHF, bafite intego yo gufasha abaturage, abana kugira ngo bagire ubuzima baze bipimishe indarwa zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Niyo mpamvu twatekereje kuza aha kuko hari urubyiruko rwinshi.”

Yakomeje agira ati ”Harimo kandi gukangurira abana kwirinda inda zitateganyijwe, kwirinda ibibyobwenge no gushishikariza abatutage ba hano gusiramuza abana babo kandi ku buntu.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko Umuri Foundation inafite intego yo gufasha abana batishoboye ariko bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, mu rwego rwo gukomeza kurerera u Rwanda.

Tuyisenge Jacques wari waje gushyigikira Jimmy Mulisa no gutera ingabo mu bitugu aba bana, yavuze ko yashimishijwe cyane no kubona abana b’abakobwa bakina umupira w’amaguru ariko kandi ko byari iby’agaciro kuza gushyigikira aba bana.

Ati ”Ndishimye kuba ndi hano. Kuba naje gufatanya Jimmy Mulisa kugira ngo dufashe abana bakiri bato, kuri njyewe ni ibyishimo kuba Jimmy yarantekereje. Njye mba numva binshimishije. Binyereka ko abana b’abakobwa bamaze kubona ko nabo babishoboye kuko unarebye ku rwego mpuzamahanga dukeneye abakobwa bahagararira Igihugu kandi bakagihagararira neza. Kuza hano nkasanga hari n’abakobwa mba numva ari ibintu binshimishije cyane.”

Umuyobozi ushinzwe gukumira ubwandu bushya muri AHF Rwanda, Nteziryayo Narcisse, yavuze ko bishimiye cyane uburyo Umuri Foundation ikomeje kubafasha gutambutsa ubutumwa bwo kurwanya indwara zandurira mu mibonana mpuzabitsina ndetse n’ubundi bukangurambaga butandukanye.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bishimira umubare munini w’abaturage bari bitabiriye ibikorwa byo kwipimisha SIDA, ndetse n’abiyandikishije bakeneye kwisiramuza.

Ubu bukangurambaga bwa Umuri Foundationa na AHF-Rwanda, buzakomeza mu Cyumweru gitaha tariki 7 Gicurasi, buzasozwe tariki 14 z’uku kwezi. Abana barenga 420 ni bo biyandikishije ngo bazasiramurwe mu Cyumweru gitaha.

Jimmy Mulisa yibukije abana ko bagomba kujyanisha kwiga no gukina umupira
Abana bahawe umwanya wo kwitozanya na bamwe mu bo bajyaga bumva kuri radio

Jacques Tuyisenge yishimiye kubona abakobwa bakina umupira w’amaguru
Jimmy Mulisa yari yashyigikiwe na bamwe mu bakinanye
Abana bifuza gusiramurwa biyandikishije ku bwinshi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW