Yaranyishe ndazuka – Saida yavuze agahinda yatewe na Mbarushimana Shaban

Umutoza wungirije muri AS Kigali Women Football Club, Ntagisanimana Saida wahoze akinira iyi kipe, avuga ko mu myaka yose yamaze agikina umupira w’amaguru umuntu mubi yahuye nawe ari Mbarushimana Shaban utoza Gasogi United.

Shaban [ubanza iburyo] Saida yavuze ko yamwiciye ejo hazaza he mu mupira w’amaguru
Mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, hakunze kuvugwamo byinshi birimo ishyari ndetse n’urwango bikunze kuwurangwamo. Ibi byose biri mu bituma Iterambere rya wo [umupira w’amaguru] rikomeza kudindira.

Muri byinshi bibi bikiri mu mupira w’u Rwanda, hari abo bigiraho ingaruka mbi zirimo no gufata icyemezo cyo guhagarika gukina cyangwa kuwuvamo burundu atari uko ababivuyemo babuze ubushobozi bwo gukina.

Ntagisanimana Saida wahuye na byinshi ubwo yari akiri umukinnyi, mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE, yatunze urutoki uwahoze ari umutoza we muri AS Kigali WFC, Mbarushimana Shaban usigaye atoza Gasogi United.

Mu gahinda kenshi, Saida yavuze ko Shaban yamubabaje kugera ho yumva yanze umupira yabonagamo ejo hazaza he.

Ati “Shaban twagiranye ikibazo atari njye biturutseho. Yaje amasezerano yacu ari kurangira, twagombaga kubona recruitement [amafaranga ahabwa abasinya amasezerano mashya], baratubwira ngo dusinye ingengo y’imari nisohoka bazatwishyura. Twaravuze tuti ntabwo twakwivumburana ikipe yacu, ni uko turasinya.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gusinya aya masezerano mashya badahawe ifaranga na rimwe, igihe cyo kwishyurwa cyageze, Shaban [wari umutoza mukuru icyo gihe] atifuje ko abarimo Saida bahabwa ayo mafaranga.

Ati “Amafaranga byageze aho araza. Tugiye kubona tubona twe batwimye amafaranga, turamubaza tuti ko abandi mwabahaye recruitement twe mukaba mutaduhaye? Aratubwira ngo tujye kubaza Bayingana [wahoze ashinzwe ubuzima bw’ikipe]. Twaragiye turamubaza, aratubwira ati genda mubaze umutoza, tuti mwidukina nk’udupira turi abantu bakuru.”

Saida yavuze ko we na bagenzi be [Mahirwe Chadia, Uwamahoro Claire], babwiye umutoza na Bayingana ko bakwiye kubaha amafaranga yabo kuko n’abandi bari bayahawe.

- Advertisement -

Ati “Muduhe amafaranga yacu kuko ntabwo hasohoka ay’abantu bamwe ngo ayandi ntasohoke. Yarambwiye [Shaban] ngo ikosa mwakoze ni uko mwasinye batabahaye amafaranga. Naramubwiye nti coach ntabwo uduciye amaboko. Hari abatoza bumva batoza abakinnyi b’injiji. Inzangano zavuye aho ngaho.”

Uyu mutoza usigaye ashinzwe abangavu muri AS Kigali WFC, yakomeje avuga ko mu buzima bwe bw’umupira yagowe cyane na Mbarushimana Shaban kugeza aho amukurikiranye no mu bindi yari yatangiye gukora mu buryo bwo kwiyubaka.

Ati “Hakozwe igenzura, Bayingana aragenda. Aravuga ngo nitwe tumwirukanishije, turamubwira tuti ni amakosa yanyu akwirukanishije. Kuva ubwo yaravuze [Shaban] ngo ntabwo muzajya mu kibuga. Kuva ubwo numva ndabyanze. Nkakora imyitozo sinkine. Kuwa Gatanu nabaga mbizi ko ntari ku rutonde.”

Yongeyeho ati “Nari mfite amafaranga mpita njya gukora ubucuruzi buto. Nabwo abimenye akajya anshyira ku rutonde ariko ntankinishe. Imikino 11 yari isigaye yose 11 yanshyize ku rutonde ariko sinkine. Nyuma ni bwo yabimbwiye, ndamubwira nti uri umugome. Naramubwiye nti wanyiciye ejo hazaza hanjye kuko ni cyo gihe naringezemo cyo gukina, ariko ntakundi buriya ni ryo geno ryanjye. Nageze aho numva umupira ndawanze.”

Saida yavuze ko Shaban ubwo yari mu ikipe y’Igihugu, yagize uruhare mu guhamagara abakinnyi 20 barenga mu ikipe yacu nsigara ndi umwe nta mvune mfite, nta kibazo mfite na kimwe. Mbese navuga ko yanyishe, yaranyishe.”

Mu kiganiro kirekire yagiranye na UMUSEKE, Ntagisanimana Saida yavuze ko yishimira byinshi yagejejweho no gukina umupira w’amaguru kuko hari byinshi yafashije umuryango we.

Mu gushaka kumenya icyo uyu mutoza [Shaban] avuga kuri ibi bimuvugwaho, twamuhamagaye ariko telefone ye igendanwa ntiyakunda, ndetse n’ubutumwa yohererejwe ntabwo yabusubije.

Mbarushimana ni umutoza mukuru w’agateganyo wa Gasogi United nyuma yo guhagarika uwari umutoza mukuru wa yo, Guy Bukasa. Uyu mutoza yabaye muri AS Kigali WFC kuva mu 2018 kugeza mu 2020. Yari yaje asimbuye Nyinawumuntu Grȃce wari wasezerewe muri iyi kipe.

AS Kigali WFC ibitse ibikombe byinshi bya shampiyona [11]
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW