AS Kigali yankoreye ubuzima; Claudine ugiye kwerekeza muri Maroc

Mu gihe icyo ari cyo cyose, Itangishaka Claudine ashobora kubona ibyangombwa [Visa] byo kwerekeza mu gihugu cya Maroc aho yabonye ikipe azakinira umwaka utaha.

Itangishaka Claudine ni umunyezamu wa Mbere mu Amavubi y’abagore

Uyu munyezamu wa Mbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore, SheAmavubi, aganira na UMUSEKE yashimangiye ko ikipe ya AS Kigali WFC ari yo yamukoreye izina kugeza magingo aya.

Ati “Ni ibihe byari byiza kandi byiza cyane pe. Kuko AS Kigali WFC yambereye ikipe nziza. Narimfitemo amasezerano y’imyaka ibiri kandi yambereye myiza. Yatumye mbengukwa n’iyi kipe yo muri Maroc. Mbese yatumye menyakana.”

Uyu munyezamu akomeza ashimangira ko kujya gukina hanze y’u Rwanda byari inzozi ze zigezweho kandi ko bizamufasha kuzamura urwego rwe kurushaho.

Itangishaka yavuze ko yamaze gusinya imbanziriza masezerano, azasinya amasezerano nyirizina ageze mu gihugu cya Maroc.

Uretse uyu munyezamu, undi bazajyana muri Association Najah Souss Women Football Club yo mu Cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Maroc, ni Kalimba Alice ukina hagati mu kibuga.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ibikubiye muri aya masezerano byose biri hejuru y’ibyo bahabwaga mu makipe bakiniraga. Ku mukinnyi ukinira ikipe y’Igihugu, ahembwa amafaranga atari munsi y’Amadolari 500 [500$] ku kwezi, mu gihe agahimbazamusyi ku mukino ikipe yatsinze kangana n’Amayero 300 [300£].

Yakiniye amakipe arimo Scandinavia WFC y’i Rubavu, AS Kigali WFC y’i Kigali, Fatima WFC y’i Musanze na OCL City yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Claudine yashimiye AS Kigali WFC yamuzamuriye izina
Claudine yakiniye Scandinavia WFC

UMUSEKE.RW

- Advertisement -