Sunrise FC yagarutse mu Cyiciro cya Mbere

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo hakinwe umukino wo kwishyura wa 1/2 muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri, wahuje Vision FC yari yakiriye Sunrise FC y’i Nyagatare.

Sunrise FC izakina shampiyona y’icyiciro cya Mbere umwaka utaha w’imikino

Uyu mukino wabereye kuri Stade Mumena, warangiye ikipe ya Sunrise FC ari yo ibonye itike yo kuzakina icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino.

Vision FC yasabwaga gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego byibura bitatu kuko na yo ari byo yatsinzwe umukino ubanza.

Mu gihe Sunrise FC yari gutsindwa icyo kinyuranyo cy’ibitego, byasobanuraga ko amakipe yombi yari kuba anganyije [3-3], hanyuma hagakurikiraho penaliti. Cyangwa se Vision FC ikaba yatsinda ikinyuranyo cy’ibitego bine, ibyasaga no kurira umusozi.

Mu gushimangira ko ishaka kugaruka mu Cyiciro cya Mbere, ikipe ya Sunrise FC yabonye igitego ku munota wa 24 cyatsinzwe na Djihadi, ariko ku munota wa 35 cyishyurwa na Vivens ari ko umukino warangiye.

Kugera ku mukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya Kabiri kwa Sunrise FC, bisobanuye ko yanamaze kugaruka mu Cyiciro cya Mbere.

Iyi kipe y’i Burasirazuba irategereza izasezerera indi hagati ya Interforce FC na Rwamagana City zitazi igihe zizakinira imikino ya 1/2.

Sunrise FC n’indi bizazamukana, zizasimbura Gicumbi FC na Étoile de l’Est FC zamaze kumanuka mu cyiciro cya Kabiri nyuma y’umwaka umwe zizamutse.

Rwamagana City nayo irahabwa amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cya Mbere

UMUSEKE.RW

- Advertisement -