Abasifuzi barenga 20 batangiye amahugurwa yabanjirijwe na Test Physique

Kuri uyu wa Mbere kuri HillTop Hotel, hatangijwe amahugurwa y’abasifuzi ari guhabwa abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda. Ni amahugurwa ari gutangwa n’abarimu b’abasifuzi ku rwego rwa FIFA [FIFA Instructors]. Izi ntumwa za FIFA ziri guhugura aba basifuzi, ni Galvano Giuseppe ukomoka mu Butaliyani na Lengwe Gladys wo muri Zambia.

Abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda, batangiye amahugurwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aba basifuzi batoranyijwe babanje guca muri Test Physique yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Abakoze iki kizimi bari barimo abo ku rwego mpuzamahanga n’abandi bataragera kuri urwo rwego.

Abasifuzi mpuzamahanga bakoze iki kizami mu bagabo no mu bagore, ni Ruzindana Nsoro, Twagirumukiza Abdoulkarim, Uwikunda Samuel, Umutesi Aline, Umutesi Aline, Kayiranga Regine, Karangwa Justin, Nyinawabari Speciose, Bwiriza Nonati, Murangwa Sandrine, Mutuyimana Dieudonné, Mugabo Eric na Ndayisaba Saidi.

Abandi basifuzi bagaragaye muri iki kizami, ni Rulisa Patience, Nsabimana Célestin, Muneza Vagne, Irafasha Emmanuel, Ngaboyisonga Patrick, Ishimwe Didier, Mukristo A. Robert, Gakire Patrick, Nsabimana Thierry, Maniragaba Valeur n’abandi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko umusifuzi utsinzwe iki kizami [Test Physique], adashyirwa ku rutonde rw’ababa bazasifura mu mwaka w’imikino ukurikiyeho, yaba abari mpuzamahanga cyangwa bataragera kuri urwo rwego.

Aya mahugurwa batangiye uyu munsi, bazajya birirwa mu ishuri bigishwa na Lengwe Gladys, nyuma ya Saa sita bajye gukoreshwa imyitozo na Galvano Giuseppe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Aya mahugurwa azarangira ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga.

Rulisa Patience ari gutegurirwa kuzasimbura Hakizimana Louis
Abasifuzi mpuzamahanga b’abagore nabo bari muri aya mahugurwa

UMUSEKE.RW