Amezi umunani arihiritse Sam watozaga Rwamagana atazi umushahara

Mu mwaka w’imikino ushize 2021/2022, ikipe ya Rwamagana City ntabwo yorohewe n’ibihe yaciyemo ariko yirwanyeho kugeza ibonye itike yo kuzakina mu cyiciro cya Mbere muri uyu mwaka.

Nsengiyumva François uzwi nka Sam [umutoza] yazamuye Rwamagana City ahembwa kwirukanwa
N’ubwo iyi kipe yazamutse mu cyiciro cya Mbere, umutoza mukuru wa yo, Nsengiyumva François uzwi nka Sam ntabwo yigeze abanirwa neza n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko amezi umunani yihiritse uyu mutoza adahembwa kandi yanamaze gusezererwa muri iyi kipe.

N’ubwo havugwa ibirarane by’imishahara y’amezi umunani umutoza aberewemo na Rwamagana City, perezida w’iyi kipe, Uwimana Néhemie yemera ko hari ideni bafitiye Sam ariko atari amezi umanani.

Ati “Kugira umwenda si twe ba mbere, ndumva n’abandi bayigira. Amakipe yose agira imyenda. Tuzumvikana kandi tuzamwishyura.”

Uyu muyobozi n’ubwo yemera ko ikipe ibereyemo umwenda uyu mutoza wayizamuye, ahakana ko atari imishahara y’amezi umunani nk’uko byavuzwe.

Ati “Ntabwo ari amezi umunani. Nonese ko shampiyona ari yo mezi igira ni ukuvuga ko nta kwezi na kumwe twamuhaye? Ayo tumurimo tuyaziranyeho ariko si umunani. We ni ko avuga ariko nawe arabizi ko atari byo. Amafaranga turayamufitiye, tuyaziranyeho ariko ntabwo ari amezi umunani.”

Andi makuru avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwemereye uyu mutoza ko mu gihe cya vuba azaba yishyuwe ibirarane by’imishahara yose bamubereyemo.

Iyi kipe yamaze kubona abatoza bashya bayobowe na Ruremesha Emmanuel nk’umutoza mukuru, Lomami Marcel nk’umwungiriza n’abandi bari bahasanzwe batarimo Sam wayizamuye.

- Advertisement -
Rwamagana City izakina mu cyciro cya Mbere

UMUSEKE.RW