Cecafa y’abagore ntikibereye mu Mujyi wa Arusha

Guhera tariki 28 Nyakanga kugeza tariki 10 Kanama muri Tanzania, byari biteganyijwe ko hazabera imikino ihuza amakipe y’abagore yabaye aya Mbere iwayo mu Karere ka Cecafa [CECAFA Women’s Champions League 2022]. Iyi mikino yagombaga kuzabera i Arusha, yashyizwe i Dar es salaam muri iki gihugu cya Tanzania, ishyirwa tariki 14-27 Kanama.

Cecafa y’abagore yakuwe i Arusha ishyirwa i Dar es salaam muri Kanama

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Cecafa, Auka Gecheo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryo muri Tanzania.

Yagize ati “Aya matariki n’ubundi azagira ingaruka ku mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, izabera muri Éthiopia muri Nzeri 2022.”

Biteganyijwe ko tombola y’irushanwa rihuza amakipe y’abagore batarengeje imyaka 17 na 20 yabaye aya Mbere iwayo, izabera mu Mujyi wa Rabat muri Maroc ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga.

Amakipe umunani ni yo azaba ahagarariwe muri iyi tombola izaba ku munsi w’ejo. Izo kipe ni She-Corporate FC (Uganda), Simba Queens FC (Tanzania),  Yei Joint Stars FC (Sudan y’Épfo), Warrior Queens FC (Zanzibar), Fofila PF (Burundi), AS Kigali WFC (Rwanda), GRFC (Djibouti) n’indi kipe ya Bank y’Ubucuruzi yo muri Éthiopia yabaye iya Kabiri umwaka ushize.

AS Kigali WFC izahagararira u Rwanda muri Cecafa

UMUSEKE.RW