Icyo kwitega kuri Muhadjiri werekeje mu kipe ye nshya

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, nibwo Hakizimana Muhadjiri aherekejwe n’abarimo umugore we (babyaranye), Muteteri Alice uzwi nka Pichou, yerekeje mu Al-Kholood Club yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe.

Muhadjiri yaherekejwe n’umugore we uzwi nka Pitchou

Uretse umugore we wamuherekeje, Muhadjiri yanaherekejwe n’inshuti ze za hafi n’abavandimwe.

Uyu musore avuga ko atagiye gutembera mu bihugu by’Abarabu ahubwo azi neza ikimujyanye.

Ati “Njyanywe n’akazi ntakindi. Ngiye gutanga imbaraga zanjye zose ngo mbe nahava njya mu zindi shampiyona zikomeye kurusha iya Arabie Saoudite.

Uyu rutahizamu yerekeje muri Asia avuye muri Police FC yari amazemo umwaka umwe, yagiyemo avuye muri AS Kigali FC nayo yari amazemo umwaka umwe.

Uyu musore w’imyaka 28 uvuka i Rubavu, yakiniye APR FC imyaka itatu Mbere yo kwerekeza muri Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umurerwa Delphin (uri ibumoso) yaherekeje Muhadjiri
Inshuti n’abavandimwe baherekeje Muhadjiri

UMUSEKE.RW