Yanga yasinye amasezerano afite agaciro karenga miliyari 10

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, ikomeje guhirwa na buri kimwe iri gukora.

Yanga Africans yanahawe akayabo na SportPesa ko kuba yaregukanye igikombe cya shampiyona

Icyari kigezweho muri iyi kipe, ni ugusinyana amasezerano y’ubufatanye na SportPesa isanzwe izwiho ibijyanye n’imikino y’amahirwe [Betting].

Aya masezerano azamara imyaka itatu, afite agaciro ka miliyari 12 na miliyoni 335 z’amashilingi ya Tanzania [Agera muri miliyari 5 Frw].

Ku ruhande rwa Yanga Africans, yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo, Eng Hersi Said, mu gihe SportPesa yari ihagarariwe na Tarimba Abbas.

Buri ruhande rubinyuijije ku mbuga nkoranyambaga zarwo, rwemeje ko aya masezerano yamaze yamaze gushyirwaho umukono kandi rwanyuzwe.

Iyi Komanyi kandi, yahaye iyi kipe yose angina na miliyoni 100 z’amashilingi ya Tanzania nk’igihembo cy’uko ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2021/2022.

Buri ruhande rwanyuzwe n’ibikubiye mu masezerano
Amasezerano afite agaciro ka miliyari 12 na miliyoni 335 z’amashilingi ya Tanzania
Amasezerano azamara imyaka itatu

UMUSEKE.RW