AS Kigali WFC yanyagiwe n’ikipe yo muri Tanzania

Mu mikino y’abagore ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo, CAF Women’s Champions League, ikipe ihagarariye u Rwanda ya AS Kigali Women Football Club, yanyagiwe na Simba Queens yo muri Tanzania ihita inabuzwa kugera ku mukino wa nyuma.

AS Kigali WFC yasuzuguriwe imbere ya Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama, ubera ku kibuga cya Azam Complex.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora Ferwafa, Wallace Kalia uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Tanzania, Tumutoneshe Diane usanzwe ari Komiseri ushinzwe umupira w’abagore muri Ferwafa, Hadidja usanzwe ari umukozi muri Komisiyo ishinzwe umupira w’abagore muri Ferwafa n’abandi barimo Kankindi Anne-Lise uzwi muri AS Kigali FC.

Hakiri kare ku munota wa 15 gusa, Corazone Aquino yatsindiye Simba Queens igitego cya Mbere, bidatinze ku munota wa 28 Mukeshima Dorothée yishyurira AS Kigali WFC ariko ibyishimo ntibyamaze Kabiri.

Opa Clèment Tukumbuke yahise abonera Simba Queens igitego cya Kabiri ku munota wa 30, ku munota wa 38 Aisha Juma Mnunka abonera iyi kipe igitego cya Gatatu ari nako igice cya Mbere cyarangiye Simba Queens iri imbere n’ibitego 3-1.

Igice cya Kabiri kigitangira ku munota wa 47, Carazone Aquino yongeye guca mu rihumye ba myugariro ba AS Kigali WFC ayitsinda igitego cya Kane, mu gihe ku munota wa 85 Diana William yaboneye Simba Queens igitego cya Gatanu ndetse umukino urangira utyo.

Andi makipe yandi yakinnye ni She Corporate yatsinze Commercial Bank of Éthiopia ibitego 2-1.

Ibi bisobanuye ko ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, AS Kigali WFC izakina na Commercial Bank of Éthiopia mu mukino wo guhatanira wa Gatatu, ari na bwo hazakinwa umukino wa nyuma.

AS Kigali WFC XI: Itangishaka, Kayitesi, Ingabire, Ukwinkunda, Nibagwire Libellée (c), Nyiramwiza, Mukeshimana, Usanase Zawadi, Nibagwire Sifa Gloria, Mukantanganira, Maniraguha.

- Advertisement -
Abakinnyi 11  ba AS Kigali WFC babanjemo
Abakinnyi 11 ba Simba Queens babanjemo
Simba Queens yagoye cya AS Kigali WFC
Hari ubwitabire ku rwego rwo gushyigikira aba bakobwa

UMUSEKE.RW