AS Kigali y’abagore yongeye kwimana u Rwanda

Mu mikino ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo ku bagore, CAF Women’s Champions League, ikipe ihagarariye u Rwanda, AS Kigali Women Football Club, yabonye itsinzi ya Kabiri yayigejeje muri 1/2.

Usanase Zawadi yafashije AS Kigali WFC kugera muri 1/2 cya Cecafa Women’s Champions League

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane. Ikipe ya AS Kigali WFC yakoze ibyo yari itegerejweho na benshi.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ari kubera muri Tanzania, yatsindiwe na rutahizamu wayo, Usanase Zawadi watsinze ibitego bitatu.

Uyu rutahizamu yabitsinze ku munota wa 12, 63, 68. Ibi bitego Usanase yatsinze byahise bihesha ikipe ye kugera muri 1/2 cy’iri rushanwa ariko binatuma yuzuza ibitego bitatu mu mikino ibiri.

N’ubwo AS Kigali WFC izakina umukino wa Gatatu mu itsinda, ariko ntibikuraho ko izahura hagati ya She Corporate ya Uganda cyangwa Simba Queen yo muri Tanzania.

Uko indi mikino yagenze:

▪︎Yei Joint Stars 6-0 Garde Républicaine

▪︎Simba Queen FC 2-0 She Corporate

▪︎ Commercial Bank Of Éthiopia 5-1 Fofila PF

- Advertisement -
AS Kigali WFC yongeye kwimana u Rwanda
Fofila PF yatsinzwe undi mukino
Commercial Bank Of Éthiopia yabonye intsinzi yayo ya Mbere

UMUSEKE.RW