CAF yemereye Stade ya Huye kwakira amarushanwa mpuzamahanga

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yemeje ko Stade mpuzamahanga ya Huye iri mu zemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga nyuma yo gusanwa.

Urwambariro rwa Stade mpuzamahanga ya Huye

Hari hashize iminsi stade mpuzamahanga ya Huye iri gukorerwamo ibikorwa byo kuyivugurura kubera ibyo itari yujuje ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’ibikorwa byo gusana iyi stade mpuzamahanga, ubu CAF yemeje ko hashobora gukinirwamo imikino mpuzamahanga nyuma y’aho Amavubi yeherukaga gukinira hanze y’u Rwanda umukino wa Sénegal wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika.

Kuba iyi stade yemewe, birasobanura neza ko APR FC, AS Kigali FC ndetse n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, zizahakirira imikino yazo mpuzamahanga.

Umuvugizi wungirije wa Ferwafa, Jules Karangwa, aherutse kubwira UMUSEKE ko iyi stade yamaze kuvugururwa igisigaye ari uko rwiyemezamirimo ayisubiza abamuhaye isoko ubundi igatangira gukoreshwa.

Imbere mu rwambariro
Imbere muri stade mpuzamahanga ya Huye
Buri kimwe cyararangiye muri Stade mpuzamahanga ya Huye

UMUSEKE.RW