FERWAFA yasabye utundi turere kwigira ku Akarere ka Nyanza

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umupira w’amaguru [Ferwafa] ryasabye utundi turere kwigira ku Akarere ka Nyanza nyuma yaho aka Karere gafatanyije na Nyanza FC  ubwo hategurwaga amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, ubwa FERWAFA n’ubwa Nyanza FC buvuga ko bagomba kugira uruhare rwo guteza imbere umupira w’amaguru

Abahugurwa ni abatoza n’abasifuzi baturutse mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyanza, aho hafashwe abantu bafite ubumenyi mu mupira w’amaguru kandi bigeze kuwukinaho hanagendewe kandi ku bana bakiri bato bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru.

Ubwo hafungurwaga ku magaragaro aya mahugurwa azamara iminsi icumi, Komiseri ushinzwe tekinike n’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda muri FERWAFA, Nkusi Edmond Marie, yabwiye UMUSEKE ko aka Karere ari ubwa mbere gateguye igikorwa cyo guhugura abatoza n’abasifuzi ariko aashimira imiyoborere myiza ya ko.

Ati “Nyanza FC ifatanyije n’Akarere usibye ko ari abanyamuryango ba FERWAFA noneho barengejeho gukora za nshingano zacu kugira ngo dufatanye mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru, kandi n’andi makipe cyangwa uturere bagiye bakora nk’ibi, iterambere ry’umupira twaribona mu Rwanda.”

Uyu muyobozi kandi, yakomeje asaba abahuguwe, cyane cyane abasifuzi kwirinda kurya ruswa mu gusifura bari guhugurwamo anibutsa abari guhugurwa kutazacika intege bakazabyaza umusaruro ibyo bakunda Kandi bakagira inyota yo kubikora.

Bamwe muri aba bari guhugurwa bavuga ko ibyo bari guhugurwamo bigiye kubahindurira imikorere yabo.

François Xavier Sinzababanza waturutse mu murenge wa Nyagisozi, yavuze ko yari asanzwe atoza ariko bitari kinyamwuga ahubwo ari ugukunda urubyiruko no gukunda siporo muri rusange ariko yishimiye aya mahirwe yabonye.

Ati “Ubu twatekerejwejo ngo tuzamure ubumenyi bagendeye ku ntambwe twateye. Ubu hagiye guhinduka byinshi mu byo twakoraga.”

Byiringiro Emmanuel waturutse mu murenge wa Busasamana avuga ko ubusanzwe akunda umupira w’amaguru ariko yagize amahirwe yo kongererwa ubumenyi, kuko hari byinshi yakoraga adasobanukiwe neza bityo hagiye guhinduka byinshi mu byo yakoraga.

- Advertisement -

Perezida wa Nyanza FC, MUSONI Camille, yabwiye UMUSEKE ko amahugurwa yateguwe kugira ngo umupira w’amaguru utere imbere bahereye ku bana bato kugira ngo impano za bo zizabafashe kuri ejo habo hazaza, bityo zigire ah zibavana na ho zibageza.

Ati “Nta muntu utanga icyo adafite kandi abatoza nabo baba bakeneye ubimenye kugirango babashe gukora akazi kabo neza”

Abatoza 22 n’abasifuzi 26 ni bo bari guhugurwa mu Akarere ka Nyanza, bahugurwa n’abasanzwe babifitiye ububasha kandi banabikora, umutoza uzasoza aya mahugurwa akazahabwa license D.

Abari guhugurwa bishimiye ko bari kongererwa ubumenyi
Ndanguza Théonas usanzwe ayobora irerero rya PSG ni we uri guhugura abashaka kuba abatoza b’umwuga
Umusifuzi Sixbert usanzwe unasifura umupira w’amaguru ni we uri guhugura abasifuzi
MUSONI Sandra ufite imyaka 10 na we arimo arahugurwa ku misifurire

Théogène NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza