Gasogi izambara imyenda iriho ibirango by’Umujyi wa Kigali

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, ikipe ya Gasogi United yerekanye imyambaro izakoresha muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023, iriho ibirango by’Umujyi wa Kigali nk’umufatanyabikorwa mushya w’iyi kipe.

Ibirango by’Umujyi wa Kigali bizaba biri mu myenda Gasogi United izambara

Mu minsi ishize, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yahamije ko mu makipe bafitanye imikoranire harimo na Gasogi United.

Mu kubishimangira, ikipe ya Gasogi United yahamije ko imyambara izambara hazaba harimo ibirango by’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha Umujyi.

Iyi kipe izambara imyenda yiganjemo amabara y’umweru, orange, umukara n’umuhondo.

Gasogi United izatangirira shampiyona kuri Mukura VS i Kigali.

Gasogi United izatangira shampiyona yakira Mukura VS

UMUSEKE.RW