Munyeshyaka Gaspard yasubiye muri Rutsiro yazamuye

Uwari umutoza mukuru wa Interforce FC, Munyeshayaka Gaspard yahisemo gusubira muri Rutsiro FC yazamuye mu Cyiciro cya Mbere mu 2020.

Rutsiro FC yagaruye umutoza wayizamuye

Mu 2020, ni bwo ikipe ya Rutsiro FC yazamutse mu cyiciro cya Mbere nyuma y’imyaka myinshi ibihatanira.

Umutoza wari wayizamuye, Munyeshyaka Gaspard, nyuma y’imikino ibanza yahise yerekeza muri Interforce FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, none nayo yari ayimazemo umwaka umwe hafi n’igice.

Ubuyobozi bwa Rutsiro FC bubicishije ku mbuga nkoranyambaga, bwemeje ko Munyeshyaka Gaspard ari umutoza mushya wungirije muri iyi kipe.

Kugeza ubu iyi kipe nta mutoza mukuru irabona nyuma yo gutandukana Bisengimana Justin wagiye muri Espoir FC y’i Rusizi.

Munyeshyaka Gaspard yasubiye muri Rutsiro FC yamuzamuriye izina

UMUSEKE.RW