UEFA yagaragaje imipira izakinwa muri Champions League uyu mwaka

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi, Uefa, yashyize hanze imipira izakoreshwa mu mikino ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo, Uefa Champions League, mu bagabo n’abagore.

Umupira uzakinwa mu bagore

Kuri uyu wa Kane tariki 2022, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi, Uefa, yerekanye imipira izakina mu marushanwa ya Uefa Champions League.

Umupira uzakinwa mu bagabo, wiganjemo ibara ry’umweru mwinshi, umukara muke, umutuku muke, icyatsi cyerurutse, ibara ry’ivu n’umuhondo werurutse.

Mu bagore ho, hazakinwa umupira wakozwe n’uruganda rwa Adidas wiganjemo ibara ry’ivu, ubururu bwijimye buke n’ubwerurutse n’ibara rya Orange.

Iyi mipira yose izakinwa mu mikino y’amatsinda [Group stages] gusa, amakipe najya muri 1/8 hazatangazwa indi izakoreshwa.

Biteganyijwe ko imikino y’umunsi wa Mbere ya Uefa Champions League, izakinwa tariki 6-7 Nzeri. Umukino wa nyuma biteganyijwe ko uzakinwa tariki 10 Kamena 2023.

Uefa yerekanye imipira yakozwe na Adidas izakinwa muri champions League mu bagabo

UMUSEKE.RW