AMAFOTO: Umukino wo Koga mu Rwanda uratanga icyizere

Ubwo hasozwaga irushanwa ry’umukino wo Koga ryari rigamije kuzamura impano z’abakiri bato bakina uyu mukino, hagaragajwe abana batanga icyizere cy’ejo hazaza mu kuwubungabunga no kuwuteza imbere.

Abana bakina umukino wo Koga baratanga icyizere kuri ejo hazaza h’uyu mukino

Uko iminsi yicuma, ninako umukino wo Koga mu Rwanda ugenda uzamuka ndetse utanga icyizere ko mu bihe biri imbere uzaba umwe mu mikino izaba itahana imidari myinshi mu marushanwa mpuzamahanga arimo n’imikino Olempike.

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022, kuri Pisine y’Ishuri rya Green Hills habereye irushanwa ryari rifite inyito ya ‘Mako Sharks Sprint Gla’. Yari inshuro ya Mbere iri rikinwe.

Ni irushanwa ryitabiriye n’inzego zitandukanye zirimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, John Bosco Kabera, n’abandi bayobozi batandukanye.

Abana barenga 150 nibo bitabiriye iri rushanwa ryari rigamije gushaka abafite impano yo gukina umukino wo Koga kugira ngo bazakurikiranwe banafashwe kuyibyaza umusaruro.

Abana bagaragaye muri iri rushanwa, bamaze igihe batorezwa mu ikipe ya Mako Sharks isanzwe ibarizwa muri Green Hills Academy ariko barushanyijwe na bagenzi babo baturutse mu yandi makipe, aho bose bageraga ku 154 baturutse mu makipe atandatu.

Abagore 86 barushanyijwe mu cyiciro cyabo, 68 barushanwa mu bagabo. Amakipe bari baturutsemo arimo Mako Sharks, Les Dauphins, Rwesero, Cercle Sportif de Kigali, Mount Kenya, Cercle Sportif de Karongi na Vision Jeunesse Nouvelle.

Iri rushanwa ryagaragaje ko umukino wo Koga ufite ejo hazaza heza ukurikije icyo abana barinnye bagaragaje, ariko bikanashimangirwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga.

Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe , akaba ari nawe uhagarariye ikipe ya Mako Sharks, James Bazatsinda, yavuze ko iri rushanwa ari igikorwa buri ckipe iba isabwa gukora ariko Mako Sharks ikaba yarafashe iya mbere mu kubimburira andi makipe.

- Advertisement -

Uyu munyamabanga yakomeje avuga kuba intego yagezweho ari ikintu gishimishije, ariko ikirenze kuri ibyo ari uko ababyeyi bari baje gushyigikira abana bakina umukino wo Koga.

Visi perezida wa Mbere mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga, Innocent Uzabakiriho, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye nta marushanwa menshi abaho, ariko akaba yishimiye ko hongeye kuba irushanwa ryo kuri Pisine.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko impano zo Koga mu Rwanda zihari ariko hagikinewe kongerwa imbaraga mu kuzifasha kugira ngo zitere imbere zitange umusaruro ku rwego mpuzamahanga.

Abayobozi n’abandi babyeyi bagaragaye baje gushyigikira abana babo, bishimiye urwego abo bana bagezeho mu gukina umukino wo Koga, ndetse bahamya ejo hazaza h’uyu mukino ari heza mu gihe abakiri bato bakomeza gukurikiranwa uko bikwiye.

Igisobanuro cy’umubyeyi
Min Munyangaju Aurore Mimosa yishimiye kubona abana bato bakina umukino wo Koga
CP John Bosco Kabera yari yaje gushyigikira umwana we
Abana baratanga icyizere
PS wa Minisports, Shema Maboko Didier yari ahari
Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, James Bazatsinda yagize uruhare mu gutegura iri rushanwa
Abana baje imbere bahembwe igikombe n’ibindi bihembo bitandukanye
Ababyeyi batandukanye bari baje gushyigikira abana babo

UMUSEKE.RW