AS Kigali irahagurukana abatarimo Jacques Tuyisenge

Abatoza ba AS Kigali, bayobowe na Casa Mbungo André, batangaje abakinnyi 20 bagomba kwerekeza muri Libya gukina umukino wo kwishyura uhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup] uteganyijwe ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022.

Tuyisenge Jacques ntabwo ari mu bakinnyi 20 ikipe ijyana muri Libya

Kuri uyu wa Gatatu Saa tanu z’ijoro nibwo biteganyijwe ko AS Kigali ifata indege iri buce i Doha muri Qatar-Tunisia-Benghazi.

Mu bakinnyi iyi kipe igomba guhagurukana, ntihagaragaramo rutahizamu, Tuyisenge Jacques na Nyarugabo Moïse ukina mu busatirizi aca ku ruhande.

Abakinnyi 20 bahagurukana n’ikipe: Ntwari Fiacre, Otinda Odhiambo Fredrick, Rugirayabo Hassan, Rukundo Denis, Ahoyikuye Jean Paul, Dusingizimana Gilbert, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Boubakary Sali, Niyonzima Olivier, Kakule Mugheni Fabrice, Ochieng Lawrenc Juma, Rucogoza Eliasa, Niyonzima Haruna, Akayezu Jean Bosco, Man Ykre, Kone Félix Lottin, Shaban Hussein Tchabalala, Ndikumana Selemani Landry.

Umukino ubanza wahuje AS Kigali na Al Nasry, warangiye ikipe zombi zinganya 0-0. Bisobanuye ko amahirwe akingana ku mpande zombi.

Abakinnyi 20 AS Kigali ihagurukana mu Rwanda
AS Kigali ifite akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura

UMUSEKE.RW