AS Kigali yashyize igorora abakunzi ba ruhago mu Rwanda

Ikipe ya AS Kigali yafashe icyemezo cyo gukuraho ikiguzi cyo kwinjira ku mikino iyi kipe izakira muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023.

AS Kigali yahaye ubwasisi abakunzi ba ruhago mu Rwanda

Mu minsi ishize, ubuyobozi bwa AS Kigali bwahaye ubwasisi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ku mikino ibiri mpuzamahanga iyi kipe iheruka kwakirira kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ubuyobozi bwa AS Kigali bwakoze inama bukemeza ko butazongera kwishyuza imikino ya shampiyona iyi kipe izakira.

Abazinjirira ubuntu, ni abazicara ahasigaye hose havuyemo mu cyubahiro [VIP].

Gusa uwatanze amakuru, yavuze ko ku makipe y’ibigugu [Rayon Sports, Kiyovu Sports, APR FC] ikipe izishyuza nk’ibisanzwe.

Abazaza ku mikino ya shampiyona ya AS Kigali bazinjirira ubuntu uretse muri VIP

UMUSEKE.RW