Ferwafa igiye kugirana ubufatanye n’ikipe yo mu Budage

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Nizeyimana Mugabo Olivier, yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Mainz05 yo mu Cyiciro cya Mbere mu Budage, hagamijwe ubufatanye bwo kuzamura umupira w’u Rwanda.

Ferwafa yagiranye ibiganiro na Mainz05 yo mu Budage

Ni ibiganiro byabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022.

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ferwafa yatangaje ko Perezida w’iri shyirahamwe ari kumwe n’uwa Mainz05, Stephan Hofmann, bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye bwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu byo iri shyirahamwe ryavuze, harimo iterambere rya ruhago mu Rwanda ariko biciye mu burezi, no kongerera ubumenyi abatoza.

Iyi kipe ya Mainz05, izwiho kuba yarazamuye amazina y’abatoza barimo Klopp utoza Liverpool ubu na Thomas Tuchel udafite akazi.

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier yahuye n’uwa Mainz05, Stephan baganira ku bufatanye buteganywa

UMUSEKE.RW