Handball: U20 yatangiye neza, U18 itangira nabi

Kuwa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, nibwo irushanwa rya IHF Challenge Trophy ryatangiye, iry’uyu mwaka riri kubera mu gihugu cya Kenya. U Rwanda rwahagarariwe n’amakipe abiri mu batarengeje imyaka 18 na 20. Amakipe yombi yerekeje muri Kenya ku wa 24 Ukwakira.

Abatarengeje imyaka 20 batangiye neza batsinda

Habanje kuba umukino w’abatarengeje imyaka 18 bakinaga n’ikipe y’igihugu y’Uburundi, uwo mukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 45-44. Bakuru babo nabo bakinnye umukino wabo nyuma y’abarumuna babo birangira bitwaye neza imbere y’igihugu cya Djibouti, bagitsinze ibitego 52-20.

Iyi mikino iri kuba mu bice bitandukanye bya Afurika aho u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu akarere ko hagati n’akiburasirazuba bari gukinira muri zone ya gatanu yakiriwe na Kenya.

Indi mikino yabaye mu batarengeje imyaka 18 ni Ethiopia yatsinze Sudani y’Epfo ibitego 71-14, Kenya yatsinzwe n’Uburundi ibitego 28-25 mu batarengeje 20 na Uganda itsinda Sudani y’Epfo ibitego 62-21 mu batarengeje iyo myaka.

Imikino izakomeza ku munsi w’ejo mu matsinda yose y’ibyiciro byose. Mu batarengeje 18 u Rwanda ejo ruzakina na Somalia mu gihe n’abatarengeje 20 nabo bazakina na Somalia ku isaha ya saa yine za mugitondo ku masaha ya Kenya.

Abatarengeje imyaka 18 bo batangiye batsindwa

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye