Kiyovu yatsinze Mukura inayivugiriza umurishyo w’ingoma

Ikipe ya Kiyovu Sports, ibifashijwemo na Bigirimana Abedi yatsinze Mukura Victory Sports et Loisirs igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona.

Mukura VS yatsindiwe ku kibuga cyayo na Kiyovu Sports nk’ibisanzwe

Uyu munsi ikipe ya Mukura yari yakiriye Kiyovu Sports mu Akarere ka Huye kuri stade ya Kamena imbere y’abafana bayo. Uyu umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye z’amanywa, bake mu bakunzi ba Kiyovu Sports bari bayiherekeje i Huye.

Mbere y’uko umusifuzi atangiza umukino, abakinnyi ku mpande zombi babanje gufata umunota wo kwibuka Saido Christian wahoze ari umuyobozi mu Isonga FA uherutse kwitaba Imana. Uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu mupira w’u Rwanda, yahawe icyubahiro mbere y’uyu mukino.

Kimenyi Yves wari uri mu izamu rya Kiyovu yavuye mu kibuga ku munota wa mbere w’umukino nyuma yo kugongana na Robert Mukogotya watakiraga Mukura ahita asimburwa n’umunyezamu wa kabiri wa Kiyovu Nzeyirwanda Djihad. Yagiye kuvurirwa muri ambulance yari iri ku kibuga nyuma y’igihe gito agaruka ku ntebe y’abasimbura.

Bigirimana Abedi niwe wafunguye amazamu ku munota wa 11′ nyuma yo gutsinda igitego cya mbere ku mu mupira yari ahawe na mugenzi we Noordien umusanga mu rubuga rw’amahina ahita awutera mu izamu. Kiyovu yakomeje gusatira izamu rya Mukura binyuze ku bakinnyi bayo barimo Ismail Pitchou na Noordien.

Mukura yari yabanjemo Sebwato Nicolas, Ngirimana Samuel, Kayumba Soteur, Kubwimana Cedric, Muhoza Tresor, Djibrine Akuki, Robert Mukogotya, Murenzi Patrick, Muyumbu Osam, Hakizimana Zuberi na Mahoro Fidèle.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports ho, hari habanjemo Kimenyi Yves, Nsabimana Amiable, Serumogo Ali, Ndayishimiye Thierry, Eric, Nshimiyimana Ismail Pitchou, Bigirimana Abedi, Mugiraneza Frodouard, Hakizimana Amissi, Mugenzi Bienvenu na Riyaad Noordien

Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports iyoboye ku gitego 1-0, nyuma y’uko Mugenzi Bienvenu yari yatsinze ikindi gitego umusifuzi aracyanga avuga ko yari yaraririye.

Umukino wakomeje nyuma yo kuva kuruhuka, wagarukanye imbaraga wari ufite mu gice cya mbere. Mukura ku munota wa 62′ yakoze impinduka ebyiri yashyizemo Ntarindwa Aimable na Ndizeye Innocent aho bajemo basimbuye Muyumbu na Zubel.

- Advertisement -

Benedata Janvier na Nkizingabo Fiston basimbuye Noordien na Pitchou ku munota wa 76′ ku ruhande rwa Kiyovu. Nyuma y’akazi gakomeye bari bakoze mu gice cya mbere.

Umukino warangiye nta y’indi kipe ibonye ikindi gitego, birangira ku giteranyo cy’igitego 1-0. Byahise bituma Kiyovu Sports ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 13 ku rutonde rw’agateganyo. Mu gihe Rayon Sports ari yo ikomeje kuruyobora nyuma yo gutsinda ikipe ya Espoir FC ibitego 3-0.

Uko indi mikino yarangiye:

Rayon Sports 3-0 Espoir FC

Bugesera FC 2-0 Rwamagana City

Musanze FC 1-0 Sunrise FC

Kubwimana Cédric wa Mukura VS ntiyigeze aha amahwemo Amiss Coutinho
Mugenzi Bienvenue wa Kiyovu Sports uyu munsi yabuze igitego
Hafashwe umunota wo kwibuka Saido Christian witabye Imana

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye