Masoudi Djuma yatandukanye na Dodoma Jiji

Umutoza Masoudi Irambona Djuma watozaga ikipe ya Dodoma Jiji yo mu gihugu cya Tanzania yamaze gutandukana nayo kubera umusaruro nkene iyi kipe ifite muri shampiyona.

Itangazo ryemeza ko Masudi Djuma yatandukanye na Dodoma Jiji

Masoudi yageze mu ikipe ya Dodoma Jiji muri Gashyantare uyu mwaka.

Yayigezemo avuye mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports yari amazemo iminsi nayo itari myinshi ayibereye umutoza.

Ubuyobozi bwa Dodoma Jiji bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, bwanditse impamvu yatumye butandukana n’abari abatoza, baboneraho no kubifuriza guhirwa mu rundi rugendo rwabo.

Bagize bati “Abayoboye ikipe yacu baganiriye ku mpande zombi uko ari ebyiri n’umutoza mukuru w’ikipe Masoud Djuma Irambona”.

Bakomeje bavuga ko barangizanyije n’abatoza bari bariho ko hakurikiyeho gushaka abashya baboneraho kwifiriza abagiye guhirwa mu zindi nshingano berekejemo.

Mu mezi umunani yari amaranye ikipe ya Dodoma Jiji yakinnye imikino itandantu ya shampiyona ari umutoza mukuru atsinda umwe anganya ibiri atsindwa itatu bivuze ko ikipe yari ifite amanota 5/18. Ku rutonde rwa shampiyona ya Tanzania yari ku mwanya wa 14.

Umusaruro we muri rusange kuva yagera mu ikipe ya Dodoma Jiji ayitoje imikino 21 itsindwa icumi anganya itanu atsinda itandatu.

Masoudi siwe wenyine wirukanywe n’ubuyobozi bwa Dodoma Jiji. Abandi bahambirijwe utwangushye ni umutoza wari wungirije Mohammed Muya n’umutoza w’abanyezamu Adam Meja.

- Advertisement -

Muri iki gihe Dodoma Jiji igishakisha umutoza mushya n’abazamwungiriza ubu iri gutozwa n’umutoza w’ikipe y’abana, Omary Mohammed.

Hari kuvugwa amazina y’abatoza benshi bashobora kuzavamo umwe uzakomezanya nayo mu mikino iri imbere ya shampiyona.

Mu batoza bajyera kuri 20 nibo banditse bashaka akazi ko gutoza iyo kipe harimo n’abatoza bakomeye banyuze mu ikipe ya Simba SC.

Muri abo batoza bavugwa, harimo Goran Kapunovic watoje Simba mu 2014/2015 na Dyran Kerry watoje Simba mu mwaka w’imikino 2015/2016 n’abandi benshi bifuza gufata iyi kipe.

Dodoma Jiji iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16 akina shampiyona ya Tanzania.

Masudi ntakiri umutoza wa Dodoma Jiji

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye