U Rwanda ntiruzitabira CECAFA y’abatarengeje imyaka 20

Ikipe y’Igihugu y’ingimbi z’abatarengeje imyaka 20 [U20], ntikitabiriye irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu ya Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA] izabera muri Sudan.

Amavubi U20 ntazitabira Cecafa izabera muri Sudan

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umupira w’amaguru, Muhire Henry yemereye B&B FM ko batazitabira ayo marushanwa.

Yagize ati “Hari impamvu nyinshi ziri tekinike ziba zigendanye no gutegura amakipe y’Ibihugu muri ibyo byiciro. Nk’uko mubizi rero tumaze igihe gito tubonye umuyobozi mushya wa tekinike, ni muri ubwo buryo rero ataramenya neza abo bana bakina umupira mu byiciro bitandukanye ndetse nabo bazafatanya kuyoborana.”

Yakomeje avuga ko bahisemo kubanza gutegura amakipe kugira ngo bazagende ubutaha bizeye guhatana muri ayo marushanwa. Uyu muyobozi abajijwe aho umuyobozi wa tekinike mushya ageze akora, yasubije ko mu byo amaze gukora birimo gusura ibibuga, kumenya amakipe y’abakuru n’abato.

Umunyamabanga yijeje Abanyarwanda ko nta rindi rushanwa ikipe y’Igihugu mu ngeri zose izongera kuburamo.

U Rwanda runaniwe kwitabira amarushanwa y’abato mu mupira w’amaguru ku nshuro ya Kabiri nyuma y’abatarengeje imyaka 17 iherutse gutangaza ko itazitabira amarushanwa ya CECAFA ari kubera muri Éthiopia.

Iyi CECAFA izabera muri Sudan, biteganyijwe ko izakinwa kuva tariki 22 Ukwakira kugeza tariki 3 Ugushyingo uyu mwaka.

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye