AMAFOTO: Umuri Foundation yibukije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge

Biciye mu bukangurambaga bugamije guteza imbere Uburenganzira bw’umwana, Irerero rya Jimmy Mulisa ryitwa Umuri Foundation, urubyiruko rwo mu Akarere ka Rulindo rwakanguriwe kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo icyorezo cya SIDA, no kwirinda ibiyobyabwenge.

Abana b’abakobwa bibukijwe kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na SIDA

Ni ubukangurambaga bwakozwe ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, bukorerwa mu Akarere ka Rulindo, biciye mu mikino yahuje urubyiruko rwo mu Mjrenge wa Masoro, muri aka Karere.

Umuri Foundation yiyemeje gukora ubu bukangurambaga, hagamijwe guteza imbere uburenganzira bw’umwana bahangana n’ibibazo bibangamira ubuzima bw’umwana n’urubyiruko muri rusange.

Harimo kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere n’imihindagurikire yayo, kubigisha kwirinda SIDA, kwirinda ibiyobyabwenge, no gukunda ishuri.

Ni ibikorwa kandi bigamije gufasha abana gushimangira Indangagaciro z’umukinnyi wa ruhago zirimo, gukorera hamwe (teamwork), ikinyabupfura, koroherana kwihanganirana (FairPlay), ubuvandimwe (fraternity) kwiyemeza no kigira intego.

Jimmy Mulisa wabaye umukinnyi ukomeye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, avuga ko izi ari indangagaciro zifasha abana kuzabamo abantu b’ingenzi mu bandi kabone n’ubwo umupira utabahira ngo bagere kure.

Ni ubukangurambaga buri kubera mu Turere dutatu ari two Rulindo, Kirehe na Rusizi, bukaba bwaratangijwe no guhugura abatoza ku birebana n’Uburenganzira bw’umwana.

Abana b’abakobwa bitabiriye iyi mikino yanarangiye abatsinze begukanye ibikombe, bahawe impapuro zibafasha mu isuku ya bo mu gihe bageze mu burumbuke, banahabwa udutabo tw’Indangagaciro.

Ibi byose byiyongeraho gushaka abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, Umuri Foundation ikabafasha kuyibyaza umusaruro babijyanisha no kwiga kugira ngo izabagirire umumaro byisumbuyeho.

- Advertisement -

Nyuma yo kubona ko hari abana bafite impano itangaje ariko badafite inkweto zo gukinisha, Jimmy Mulisa washinze akaba ari n’umuyobozi w’iyi Fondasiyo, yemereye inkweto zo gukina abana bagera kuri 12.

Irerero rya Umuri Foundation, ryashinzwe mu 2019, ubusanzwe rifasha abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru kuyibyaza umusaruro, rikita ku bana bo ku muhanda hagamijwe kuhabakura bakajya kwiga.

 

Abangavu b’i Masoro baganirijwe ku buzima bw’imyororokere n’imihindagurikire y’umubiri wa bo
Bishimiraga ko batsinze bagahabwa igikombe
Abakobwa bo mu Akarere ka Rulindo berekanye ko banafite impano yo gukina ruhago
Abana bibukijwe ko bashobora gukina kandi bakanirinda ibiyobyabwenge
Jimmy Mulisa yaganirije abana abibutsa ko kwiga ari ingenzi mu byo bakora byose
Abitwaye neza bahembwe ibikombe
Bahawe udutabo
Basabwe kujyani ishuri no gukina ku babishoboye
Abakowa bari babucyereye muri ubu bukangurambaga
Abaturage b’i Rulindo bari baje gushyigikira aba bana

UMUSEKE.RW