AS Kigali yatije umukinnyi muri Bangladesh

Ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya AS Kigali yifurije amahirwe masa rutahizamu wa yo, Ndikimana Landry Selemani watijwe mu ikipe yo muri Bangladesh.

Ndikumana Landry Selemani yatijwe mu gihugu cya Bangladesh

Uyu rutahizamu utarahiriwe muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatijwe muri Muktijoddha Sangsad Krira Chakra FC.

Iyi kipe ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere muri shampiyona yo mu gihugu cya Bangladesh.

AS Kigali yagize iti “Turifuriza kuzahirwa umukinnyi wacu Ndikumana Landry Selemani werekeje muri Muktioddha Sangsad Krira Chakra FC yo muri Bangladesh ku ntizanyo.”

Ndikumana nyuma yo gusinyira AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina ari nacyo cyatumye iyi kipe imutiza ataranasoza imikino ibanza ya shampiyona.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, AS Kigali yaguze abakinnyi bagera kuri 12 b’abanyamahanga bari bitezweho kuzafasha iyi kipe mu marushanwa Nyafurika ariko si ko byagenze.

AS Kigali yamwifurije kuzahirwa

UMUSEKE.RW