CRICKET: U Rwanda na Kenya bizahagararira Zone A

Mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’iya Kenya, zabonye itike yo guhagararira Zone A muri uru rugendo rugikomeje.

U Rwanda rwisanze ruzahagararira Zone A mu mikino izabera muri Namibia

Ni nyuma y’iminsi umunani mu Rwanda hakinirwa imikino yo gushaka ikipe zizahagararira Zone A ‘ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers Groupe A’ mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri West Indies mu mwaka utaha.

Iri rushanwa ryabereye ku bibuga bibiri birimo icyo muri IPRC-Kigali n’icya mpuzamahanga giherereye i Gahanga, ryasojwe ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022.

Ibihugu umunani birimo Malawi, Mali, Botswana, Seychelles, Lesotho, Sainte Helena, Kenya n’u Rwanda ni byo byari byitabiriye iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda.

Ubwo iri rushanwa ryasozwaga kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rwarisoje ruhura n’ikipe y’Igihugu ya Lesotho, gusa uyu mukino ntabwo wigeze urangira.

Nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze gukina Overs 20 no kuzitsindamo amanota 192, hahise hagwa imvura nyinshi yanatumye uyu mukino uhagarara Lesotho itabatinze [idakubise udupira], bityo amakipe yombi agabana inota rimwe rimwe.

Uku kugabana inota, byatumye u Rwanda rusoreza ku mwanya wa Kabiri n’amanota 11 runakatisha itike yo kuzerekeza muri Namibia mu rindi jonjora rizakinwa mu mwaka utaha.

Muri uyu mukino, u Rwanda ni rwo rwatsinze Toss ibizwi nko guhitamo gutangira batera udupira, ibizwi nka Bowling cyangwa gutangira bakubita udupira ibizwi nka Batting’, maze ruhitamo gutangira ruba-ttinga ari na ko rushaka uko rushyiraho amanota menshi.

Nyuma y’uko uyu mukino udakinwe ngo urangire, ikipe y’Igihugu ya Kenya yari ihanganiye umwanya wa mbere n’u Rwanda yahise ibona amahirwe, kuko ibi byayifashije gusoreza ku mwanya wa mbere n’amanota 12, nyuma y’umukino yegukanye wayihuzaga na Seychelles ku cyinyuranyo cya wickets zirindwi.

- Advertisement -

Uko Ibihugu byose byitabiriye byitwaye mu mikino yabihuje:

Kenya: Mu mikino irindwi yakinnye, yatsinzemo itanu, inganyamo ibiri.

U Rwanda: Mu mikino irindwi rwakinnye, rwatsinzemo itanu, runganyamo umwe, runatsindwa undi umwe.

Malawi: Yakinnye imikino irindwi, itsindamo ine, itsindwa umwe, inyanga ibiri.

Botswana: Yakinnye imikino irindwi, yatsinze itatu, itsindwa indi itatu, inganya umwe.

Saint Helena: Yakinnye imikino irindwi, itsindamo ibiri, itsindwa itatu, inganya ibiri.

Lesotho: Yakinnye imikino irindwi, itsindamo ibiri, itsindwa ine, inganyamo umwe.

Seychelles: Yakinnye imikino irindwi, itsindwamo ine, inganya itatu.

Mali: Yakinnye imikino irindwi, Itsindwa itanu, inganya ibiri.

Ubwo hasozwaga iri rushanwa, hanahembwe abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi.

Abahembwe bose:

Best Battiman [Umukinnyi wakubise Udupira neza]: Eric Dusingizimana (Rwanda) na Collins Obuya (Kenya).

Best Bowler [Umukinnyi wateye Udupira neza]: Emmanuel Sebareme (Rwanda) na Dhruv Maisuria (Botswana).

Best Fielder [Umukinnyi wirutse neza mu Kibuga akora amanota]: Orchide Tuyisenge (Rwanda)

MVP [Umukinnyi wahize abandi]: Sami Muhammad Sohail (Malawi)

Nyuma y’iyi mikino, umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Cricket, Musaale Stephen yishimiye uko irushanwa ryagenze muri rusange ndetse ahamya ko intego yagezweho.

Ati ”Iri rushanwa ryagenze neza nk’uko twariteguye. Ku ruhande rwacu twari twiteguye kuzasohoka muri iri tsinda kandi twabigezeho, mbese muri macye intego yacu twayigezeho.”

Yongeyeho ati “Tumaze kunyura mu kayunguruzo keza, ubu dufite igihe gihagije mbere y’uko twerekeza muri Namibia mu Ukwakira k’umwaka utaha.”

Avuga uko imyiteguro yagenze mbere yo gutangira iri rushanwa, Musaale ahamya ko gukina na Tanzania hari kinini bakuyemo.

Ati “Imikino ya Gicuti twakinnye na Tanzania ndetse n’iri rushanwa, birakomeza kuduha icyizere cyo kuzitwara neza.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu Ukuboza uyu mwaka, u Rwanda ruzakira irindi rushanwa rya East African Cup rizaba ririmo Kenya, Uganda, Tanzani n’u Rwanda ruzaryakira.

Ahamya ko naryo rizafasha u Rwanda mu gukomeza kwitegura neza imikino ya Namibia.

Ati “Iri naryo rizadufasha kwitegura neza kuko ibi bihugu byose kongeraho Namibia, Zimbambwe na Nigeria nta gihindutse, tuzahurira muri Namibia mu gushaka iyi tike kandi nayo twizeye.”

Uyu muyobozi yavuze ko nk’ubuyobozi biteguye guha byose abatoza, birimo n’imikino ya gicuti kugira ngo imyiteguro yabo ikomeze igende neza.

U Rwanda rwacinye akadiho nyuma yo kubona iyi tike
Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Cricket, Musaale Stephen yishimiye uko irushanwa ryagenze muri rusange
Kenya yabaye iya Mbere muri Zone A
Abitwaye neza bahembwe

UMUSEKE.RW