Imikino y’abakozi: Hagiye gukinwa Super Coupe

Ku nshuro ya Mbere muri shampiyona ihuza ibigo by’abakozi n’ibyigenga itegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’iyi mikino [ARPST], hagiye gukinwa imikino itangiza umwaka w’imikino wundi izwi nka Super Coupe.

Amakipe yabaye aya mbere agiye gukina Super Coupe

Tariki 5 Ugushyingo 2022, ni bwo hasojwe umwaka w’imikino mu marushanwa ahuza ibigo by’abakozi ba Leta n’ibyigenga. Muri iyi shampiyona itegurwa na ARPST, hakinwa imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball mu bagabo no mu bagore.

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2021/2022, mbere yo gutangira undi mushya wa 2022/2023, hazabanza gukinwa irushanwa rihuza amakipe aba yarabaye aya Mbere [Super Coupe].

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko iyi mikino izakinwa mu kwezi gutaha k’Ukuboza, ikazahuza amakipe yegukanye ibikombe muri buri Cyiciro yaba mu bigo bya Leta n’ibyigenga.

Gusa mbere yo gukinwa, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST] riracyarimo kunoza neza uko iyi mikino izakinwa.

Uko ibigo byegukanye ibikombe:

Umupira w’amaguru mu bigo bifite abakozi 100 kuzamura: RBC FC

Umupira w’amaguru mu bigo bifite abakozi bari munsi y’100: RISA FC

Umupira w’amaguru mu bigo byigenga: BK FC

- Advertisement -

Basketball mu bigo bifite abakozi 100 kuzamura: Rwandair BBC

Basketball mu bigo byigenga: STECOL BBC

Volleyball mu bigo bifite abakozi 100 kuzamura: Primature VC

Icyiciro cy’abagore: REG yegukanye igikombe muri Basketball, RRA icyegukana muri Volleyball.

Muri Basketball mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’100, umukino wa nyuma uzahuza IPRC-Kigali na Primature, umukino uzabera muri IPRC-Kigali.

Amakipe yabaye aya mbere, azerekeza mu marushanwa Nyafurika azabera muri Gambia muri Werurwe 2023.

STECOL nayo izakina Super Coupe
BK FC yegukanye igikombe mu bigo byigenga

UMUSEKE.RW