Imikino y’Abakozi: Ibyihariye ku irushanwa ryateguwe na Rwandair

Irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru ryiswe ‘Fly Rwandair Football Tournament 2022’ ryateguwe na Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, rizatwara amafaranga arenga miliyoni 30 Frw.

Fly Football Tournament 2022 izatwara amafaranga arenga miliyoni 30 Frw

Ni irushanwa ritangira kuri uyu wa Gatandatu, rikazasozwa ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022. Rizakinwa n’amakipe atandatu arimo ane yo mu Rwanda n’abiri mu gihugu cya Nigeria.

Mu Rwanda hatumiwe amakipe arimo iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA], Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC] n’iya Bank Kigali [BK], mu gihe izo muri Nigeria ari Shell FC na NFE FC.

Tombola yari yabanje kuba, yari yagaragaje ko Rwandair FC izacakirana na RBC FC, RBA FC igahura na BK FC, maze izo muri Nigeria zombi zigahura ariko yasubiwemo ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo isiga habayemo impinduka.

Tombola yagaragaje ko RBA FC igomba guhura na Rwandair FC kuri Stade Mumena Saa tanu z’amanywa, NFE FC igahura na RBC FC Saa tatu z’amanywa ku kibuga cyo ku Ruyenzi, mu gihe Shell FC igomba guhura na BK FC Saa tanu z’amanywa kuri icyo kibuga cya Ruyenzi.

Imikino irimo uwa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, izakinwa ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo yose izabera ku kibuga cyo ku Ruyenzi. Nyuma y’amakipe atatu azaba yatsinze, haziyongeraho imwe yatsinzwe neza zibe enye zizakina ½.

Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzakinwa Saa sita z’amanywa, mu gihe uwo guhatanira umwanya wa Gatatu uzaba wabaye Saa yine z’amanywa.

Karuhanga Geoffrey ushinzwe ibikorwa bya Siporo muri Rwandair, yavuze ko iri rushanwa rikubiyemo byinshi byiza birimo ubucuruzi, kumenyekanisha Igihugu, kuzamura Ubukungu bw’Igihugu no gutsura umubano n’ibindi bihugu.

Ati “Ni imikino y’Abakozi kandi nyuma y’akazi dukenera gukora siporo tukasabana. Nyuma y’ibyo kandi dukora n’ubucuruzi. Mu 2019 ni bwo twatangiye kugirana umubano na Shell FC. Icyo gihe bazanye n’indege ya Rwandair bagira icyo binjiza mu kigo. Urumva ko harimo ubucuruzi.”

- Advertisement -

Karuhanga yongeyeho ati “Ubu bazanye abantu barenga 50, batanze ibihumbi 20$. Bazacumbika mu ma Hotel, bazasubira ibice bitandukanye by’u Rwanda birimo Akagera n’ahandi. Harimo Ubukerarugendo n’ibindi. Murumva ko harimo no gucuruza.”

Amakipe yemerewe kongeramo abakinnyi ariko bafite amasezerano amaze byibura amezi atatu, kandi urwo rutonde rukazasinywaho n’ushinzwe abakozi mu kigo.

Ikipe ya Mbere izahembwa igikombe, inahabwe imidari ya Zahabu. Iya Kabiri izahabwa imidari y’Umuringa, iya Gatatu izahembwa imidari ya Feza.

Hazahembwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi n’uwitwaye neza mu irushanwa ryose n’umunyezamu mwiza w’irushanwa. Amakipe yose yitabiriye azahabwa imidari yo gushimirwa ko yemeye kwitabira Fly Rwandair Football Tournament 2022 ibaye ku nshuro ya yo ya Mbere.

Karuhanga Geoffrey ushinzwe ibikorwa bya Siporo muri Rwanda
Yabanje kwerekana ko mu gakangara nta kintu kirimo
Tombola yakozwe mu buryo bwanyuze amakipe yitabiriye
Uwayoboye tombola yabikoraga ku mugaragaro
Abari bahagarariye ibigo bizitabira irushanwa
Abo muri Shell FC batanze ibitekerezo kuri iyi tombola
Abaturutse muri Nigeria baje gukurikirana iyi tombola
Itsinda ririmo abashinzwe gukurikirana ibikorwa by’irushanwa
Bamwe mu bakozi ba Rwandair bari baje kureba uko tombola igenda

UMUSEKE.RW