Imikino y’abakozi: RBC yihimuye kuri Rwandair iyitwara igikombe

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yegukanye igikombe cya shampiyona itsindiye ku mukino wa nyuma Rwandair FC.

RBC FC yishimiye hejuru ya Rwandair FC nyum ayo kuyitwara igikombe

Kuwa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022, nibwo hasozwaga shampiyona y’abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda rishinzwe kuyitegura (ARPST).

Ni imikino yabereye ku kibuga cya Club muri Basketball, mu gihe mu mupira w’amaguru, umukino wa nyuma wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino wahuje Rwandair FC na RBC FC, wari urimo imbaraga ku mpande zombi n’agapingane, cyane ko izi kipe zari no mu tsinda rimwe.

Ikipe ya RBC FC ntiyahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino, ariko bigaterwa n’uko yari yatsinzwe imikino ibiri na Rwandair FC mu matsinda.

N’ubwo itahabwaga amahirwe, ni yo yabonye uburyo bwinshi bwo kuba yakabaye yabonye igitego ariko iminota 45 yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cyari gitandukanye n’icya Mbere, ariko cyari kiniganjemo imvura nyinshi yaguye umwanya munini.

Rwandair FC nk’ikipe imenyereye iyi shampiyona, yabonye uburyo bwiza ku munota wa 54 mu mupira mwiza wari utanzwe na Bonane Jean d’Amour, maze Habiyaremye Jean Claude umupira awushyira mu rushundura.

Ntabwo RBC yacitse intege, kuko yakomeje kurwana ishaka igitego cyo kwishyura, biza kuyikundira ku munota wa 64 ubwo Byamungu Abbas Cédric yatsindaga igitego cyo kwishyura.

- Advertisement -

Ibintu byari bihindutse, ndetse abakurikiye uyu mukino batangira kuvuga byerekeza muri za penaliti ariko si ko byarangiye.

Ibintu byongeye kuba bibi kuri Rwandair FC ku munota wa 84, ubwo Dr Nyakarundi Jean Pierre yatsindiraga RBC igitego cya Kabiri cy’intsinzi ari nacyo cyahesheje iyi kipe igikombe cya shampiyona.

Mu minota yari isigaye, Rwandair yakomeje gushaka uburyo ariko amahirwe ntiyari ku ruhande rwayo.

Iyi kipe yandirwaga ku mukino wa nyuma, nyuma y’uko umwaka ushize yahatsindiwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

Uyu mukino wa nyuma kandi, wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Visi Perezida wa Mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’abakozi (ARPST), Mpamo Thierry Tigo n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Rwabuhihi Innocent n’abandi.

Gusa si uyu mukino wonyine wabaye, kuko muri Basketball mu bigo bifite abakozi 100 kuzamura, Rwandair BBC yegukanye itsinze WASAC BBC ku mukino wa nyuma ku manota 70-47.

Muri Basketball y’ibigo byigenga, STECOL yari nshya muri iyi shampiyona, yegukanye igikombe itsinze Bank y’Abaturage (BPR) ku manota 71-61.

Mu mupira w’amaguru mu Cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’100, RISA FC yegukanye igikombe itsinze RMB FC ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri Stade Mumena.

Muri Basketball mu Cyiciro cy’ibigo bifite abakozi 100 kuzamura, hari umukino wa IPRC-Kigali na Primature utarakinwa kuko ikigo cya IPRC cyari cyafunzwe kubere iperereze kiri gukorwaho, ariko uyu mukino uzakinwa mu minsi ya vuba.

Muri Volleyball y’ibigo bifite abakozi bari munsi y’100, Primature yegukanye igikombe itsinze Minisports ku mukino wa nyuma.

Mu cyiciro cy’abagore muri Basketball, REG yegukanye igikombe itsinze RSSB, mu gihe muri Volleyball cyegukanywe na RRA yatsindiye ku mukino wa nyuma MOD.

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino, perezida wa ARPST, Mpamo Thierry Tigos yavuze ko wabaye umwaka mwiza ugereranyije n’ishize, kuko iri shyirahamwe ryanabonye abafatanyabikorwa batandukanye.

Uyu muyobozi yanavuze ko bishimira ubwitabire bw’ibigo muri iyi shampiyona, ndetse ko hari ibindi bigo byifuza kuza kuyikina.

Ibigo byageze ku mukino wa nyuma, bizitabira amarushanwa Nyafurika azaba muri Werurwe 2023.

Abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere ni bo basifuye uyu mukino
Komiseri Hakizimana Ambroise ubwo yari azanye n’abasifuzi
RBC FC yacishagamo ikabona imipira myiza iteretse
Buri kipe yirwanagaho
Guhangana ko kwarimo rwose
RBC FC yari yazanye abafana
Abari baje kwihera ijisho
RBC FC ubwo yazaga guhembwa
Abakinnyi 11 ba Rwandair FC babanjemo
Abakinnyi 11 ba RBC FC babanjemo
Umukino wa Rwandair na WASAC nawo warimo akantu ko guhangana
Rwandair BBC yo yegukanye igikombe cya shampiyona
Rwandair FC yegukanye umwanya wa Kabiri
Umukino wa BPR na Stecol warimo ishyaka
Stecol BBC yegukanye igikombe ku nshuro ya Mbere yitabira aya marushanwa
BK FC yegukanye igikombe mu bigo byigenga nyuma yo gutsinda Skol FC
Hagumintwali Steve wa Patriots BBC yafashije cyane Stecol BBC
REG WBBC yegukanye igikombe muri Basketball

UMUSEKE.RW