Mu marira menshi, Piqué yahagaritse gukina umupira w’amaguru

Myugariro wo hagati w’ikipe y’Igihugu ya Éspagne, Gérard Piqué, yakinnye umukino we wa nyuma mu mupira w’amaguru ndetse asezerwaho mu marira menshi y’urwibutso afite kuri FC Barcelona.

Gérard Piqué yakinnye umukino we wa nyuma mu mupira w’amaguru

Uyu myugariro w’imyaka 35 yasezereye ku mukino wa shampiyona ikipe ye yatsindiye Camp Nou Alméria ibitego 2-0. Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo.

Gérard Piqué wabanje mu bakinnyi 11, yari yambaye igitambaro cya ba kapiteni, nyamara Sergio Bousquet ni we usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe.

Uyu myugariro wakinaga umukino we wa 616 mu ikipe itari y’Igihugu (Club), yazamukiye mu kipe y’abato ya FC Barcelona (La masia).

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 82, Piqué yavuyemo asimbuwe ariko abanza guhobera abakinnyi bose ari nako asuka amarira kubera kwibuka byinshi yakoreye kuri iyi Stade.

Ubwo yavaga mu kibuga, yasimbuwe na Andreas Christensen.

Mbere y’uwo mukino Piqué yakorewe udushya n’abakinnyi ndetse n’abafana ba Barcelona turimo gukomerwa amashyi banaririmba izina rye byageze naho abakinnyi bagenzi be bose bambara imipira yanditseho umubare wa gatatu mu mugongo ariyo nimero yambaraga ku myenda ye. Byari mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’umunyabigwi.

Bimwe mu byo kumenya kuri uyu myugariro:

Amazina ye yose yitwa Gérard Piqué Bernabeu, yavukiye mu gihugu cya Éspagne amaze kugira imyaka 35. Afite abana babiri b’abahungu yabyaranye n’umuhanzikazi w’icyamamare, Shakira, bamaze gutandukana.

- Advertisement -

Ari kumwe na FC Barcelona, yegukanye ibikombe bigera kuri 30. Umubare w’abafana bari baje gusezera Piqué ungana n’ibihumbi 92,605 kuri Stade Camp Nou.

Yakuriye mu ishuri ry’igisha umupira w’amaguru ‘La Masia’ ry’ikipe ya FC Barcelona, ariko mu 2004 kugeza 2008 yakiniraga Manchester United yo Bwongereza. Kuva icyo gihe yagarutse mu rugo yakuriyemo, kugeza mu ijoro ryakeye ubwo yasezeraga kuri ruhago.

Uyu myugariro asanzwe anazwi nk’umushoramari mu bikorwa bitandukanye, ndetse kuba Super Coupe ya Éspagne ikinwa n’amakipe ane ni igitekerezo cye yahaye Ishyirahamwe rya ruhago muri iki gihugu.

N’ubwo yahagaritse gukina, Piqué yavuze ko asezeye muri FC Barcelona nk’umukinnyi ariko azayigarukamo n’ikindi gihe, nyuma yo gutangaza ko nta yindi kipe yakinira.

Ibyishimo byivanzemo amarira nibyo byaranze gusezera kwa Gérard Piqué
Piqué yakiniye umukino wa nyuma kuri Stade yagiriyeho ibihe byiza

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye