Mukura igiye gusoza Ugushyingo iri m’uburyohe

Ikipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, Mukura Victory Sport et Loisir, izasoza ukwezi k’Ugushyingo idatsinzwe umukino n’umwe muri ine yakinnyemo.

Mukura VS igiye gusoza Ugushyingo iri mu kwa buki

Si kenshi muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda y’umupira w’amaguru, ikipe iri mu zo hagati ishobora kumara imikino irenze ibiri idatsinzwe ariko si n’ihame ko hari izaremewe gutsindwa gusa.

Ikipe ya Mukura VS, mu mikino ine yakinnye muri uku kwezi kuri mu mpera za ko, yasaruyemo amanota umunani kuri 12 yo mu mikino ine.

Iyi kipe yo mu Majyepfo, yatsinze Rutsiro FC na Musanze FC, inganya na APR FC na Rayon Sports. Ibi ni igisobanuro cy’uburyo iyi kipe yitwaye neza ugereranyije n’umusaruro wayiranze mbere y’iyi mikino.

Amanota ane yayakuye hanze ubwo yatsindiraga Musanze FC ku kibuga cya yo, ikananganyiriza na Rayon Sports i Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mukura VS iri ku mwanya wa Cyenda n’amanota 14 mu mikino 11 imaze gukina.

Abafana ba Mukura VS bari mu bihe byiza

UMUSEKE.RW