Mukura VS yasubiranye ishema kuri Stade ya Huye

Nyuma yo kumaraga igihe idakinira kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yongeye kuhakinira inahabonera intsinzi yakuye kuri Rutsiro FC nyuma yo gutsinda ibitego 3-0.

Abakunzi ba Mukura VS bongeye kubona ikipe bihebeye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye

Ku wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022, ni bwo iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye yakinnye umukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona, wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye nyuma y’isanwa ry’iyi Stade.

Ibifashijwemo na Djibrine Akuki watsinze ibitego bibiri wenyine na Iradukunda Élie watsinze kimwe, Mukura VS yagarukanye intsinzi kuri iyi Stade itaherukagaho.

Abakunzi b’iyi kipe bari benshi kuri Stade baje kuyishyigikira, binahurirana n’intsinzi yayo, bihita biba amata yabyaye amavuta.

Abakinnyi bari babanjemo ku makipe yombi:

Mukura VS: Nicolas Sebwato[GK], Kayumba Soteur, Ngirimana Alexis[C], Kubwimana Cedric, Murenzi Patrick, Habamahoro Vincent, Mahoro Fidel, Kamanzi Ashraf, Djibrine Akuki, Robert Mukogotya na Eli Tatu.

Rutsiro FC: Dukuzeyezu Pascal [GK], Niyonkuru Daniel, Bwira Bandu Olivier, Hatangimana Eric, Tubyishime Eric, Hitimana J. Claude [GK], Gakuru Matata, Watanga Shukulu Jules, Nshimyumuremyi Olivier, Mumbere Malekidogo Jonas na Bayama Nova.

Umutoza mukuru wa Mukuta VS, Afahmia Lotfi, yari intsinzi ya Kabiri abonye yikurikiranya nyuma yo gutsindira Musanze FC iwayo ku mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona.

Amanota atatu yandi Mukura VS yaherukaga, yayakuye i Musanze

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye

- Advertisement -