Muri Musanze FC byadogereye

Nyuma y’imyitwarire mibi yagaragaye ku bakinnyi batatu, ubuyobozi bwa Musanze FC bwamaze guhagarika abakinnyi batatu ba yo igihe kitatangajwe kugeza igihe bazemererwa kugaruka mu kazi.

Batatu bahagaritswe kubera imyitwarire mibi

Ibi byaturutse ku gutsindwa kwa Musanze FC na Étincelles FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona, wabereye kuri Stade Umuganda.

Nyuma y’uyu mukino, umwuka muri iyi kipe wahise uba mubi, ndetse na mbere gato y’uko urangira, hari habanje kuvugwa amagambo na bamwe mu bakinnyi ko umutoza mukuru wa Musanze FC, Frank, apanga ikipe nabi.

Abahagaritswe ni ari Amran Nshimiyimana ukina mu kibuga hagati, Isiaq ukina mu kibuga hagati ndetse na myugariro Rurihoshi Hertier.

Aba bose bahagaritswe igihe kitazwi, cyane ko n’ubuyobozi butigeze busobanura igihe bahagaritswe uko kingana.

Uku guhagarikwa, kuragira aho guhurira no kuba iyi kipe imaze iminsi ititwara neza nyuma yo gutsindwa mu rugo na Mukura VS ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona.

Musanze FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 13, nyuma y’imikino icyenda ya shampiyona imaze gukina.

Umutoza wa Musanze FC aratungwa urutoki n’abakinnyi bamushinja gupanga ikipe nabi
Nshimiyimana Amran ari muri batatu bahagaritswe

AMAFOTO: Rwandamagazine

UMUSEKE.RW

- Advertisement -