Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Sénégal na Bayern Munich yo mu Budage, Sadio Mané uheruka kugira imvune, yashyizwe mu bakinnyi Aliou Cissé azajyana mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.
Ikipe y’igihugu ya Sénégal yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 26 izajyana mu gihugu cya Qatar mu mikino y’igikombe cy’Isi kibura iminsi icyenda kigatangira. Kuri urwo rutonde rwahamagawe harimo n’umukinnyi Sadio Mané ukinira ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30 y’amavuko aherutse kugira ikibazo cy’imvune mu mukino ikipe ye yakinaga na Werder Bremen yatumye atarangiza uwo mukino kuko yahise akurwa mu kibuga. Hari mu ijoro ryo ku wa kabiri w’icyi Cyumweru ku 8 Ugushyingo, 2022.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal Aliou Cissé mu guhamagara abakinnyi azifashisha mu gikombe cy’Isi yavuze ko yahamagaye Mane kuko yizeye ko azakira vuba akabafasha gukina imikino y’igikombe cy’Isi.
Mané ni we wahesheje ikipe y’igihugu cye igikombe cya Afurika giheruka ubwo yateraga penaliti ya nyuma ikijyamo bagahita basezerera Misiri ku mukino wa nyuma.
Umutoza Cissé yongeyemo abakinnyi batatu bonyine ku bo yifashishije mu mikino y’igikombe cya Afurika. Abakinnyi bashya yongeyemo ni Ismail Jakobs (Monaco), Nicolas Jackson (Villa Real) na Ilimane Ndiaye (Sheffield United). Aba bakinnyi bose ni ubwa mbere bamahagawe mu ikipe y’igihugu.
Abakinnyi umutoza Aliou Cissé yahamagaye:
Abanyezamu: Seny Dieng (Queens Park Rangers), Alfred Gomis (Stade Rennes), Eduoard Mendy (Chelsea)
Ba myugariro: Fode Ballo Toure (AC Milan), Pape Abou Cisse (Olympiakos), Abdou Diallo (RB Leipzig), Ismail Jakobs (Monaco), Kalidou Koulibaly (Chelsea), Formose Mendy (Amiens), Youssouf Sabaly (Real Betis)
- Advertisement -
Abakina hagati: Pathe Ismael Ciss (Rayo Vallecano) Krepin Diatta (Monaco), Idrissa Gana Gueye (Everton), Pape Gueye (Olympique Marseille), Cheikhou Kouyate (Nottingham Forest), Mamdou Loum (Reading), Nampalys Mendy (Leicester City), Moustapha Name (Pafos FC), Pape Matar Sarr (Tottenham Hotspur)
Abasatira izamu: Sadio Mané (Bayern Munich), Boulaye Dia (Salernitana), Famara Diedhiou (Alanyaspor), Bamba Dieng (Olympique Marseille), Nicolas Jackson (Villarreal), Ilimane Ndiaye (Sheffield United), Ismaila Sarr (Watford).
Sénégal iri mu itsinda rya mbere[A] aho iri kumwe n’igihugu cya Qatar cyakiriye igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka wa 2022. Amakipe y’ibihugu biri mu itsinda rimwe n’Ubuhorandi, Qatar na Équateur.
Sénégal izakina umukino wa mbere n’Ubuhorandi ku 21 Ugushyingo, hazaba ari ku wa mbere saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Rukimirana Trésor/UMUSEKE.RW