Tennis: Hasojwe gahunda yo gushaka impano z’abato

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, ryatangaje ko hasojwe gahunda yo guhuza abana yari imaze iminsi ibiri hagamijwe gushaka abafite impano yo gukina uyu mukino kugira ngo bategurwe neza.

Hasojwe gahunda yari imaze iminsi ibiri yo kureba abana bafite yo gukina Tennis

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru muri IPRC-Kigali, ahasanzwe hakinirwa umukino wa Tennis.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théneste n’abandi.

Ni gahunda yatangijwe ku wa Gatanu yagombaga kumara iminsi, abana bakina Tennis batozwa ndetse hanashakwa abafite impano yo gukina uyu mukino kugira ngo bakurikiranwe bategurirwe kuzitabira amarushanwa y’abato arimo African Youth Games izabera i Maseru ya Youth Olympic Games izabera i Dakar mu 2026.

Ribicishije ku mbuga nkoranyambaga za bo, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, ryatangaje ko kuri iki Cyumweru iyi gahunda ari bwo yasojwe.

Bati “Kuri iki Cyumweru, hasojwe igikorwa cy’iminsi ibiri, cyateguwe ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, cyo gushaka abakiri bato abafite impano bazaserukira Igihugu mu mikino ya African Youth Games izabera i Maseru n’iya Youth Olympic Games izabera i Dakar mu 2026.”

Iyi gahunda izagumaho kugira ngo abakiri bato bakomeze bategurwe hakiri kare, ndetse bitabweho bihagije hagamijwe guteza imbere umukino wa Tennis mu Rwanda biciye mu bakiri bato.

Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda [wa Gatatu ibumoso], Umutoni Salama yari yaje gusoza iyi gahunda
Abato batangite gutegurirwa amarushanwa ari mu 2026
Buri mwana yerekwaga uko bakina
Bari abakobwa n’abahungu
Umutoza Ndejuru Aimable yagerageje gufasha aba bana mu minsi ibiri bamaranye

UMUSEKE.RW