Umugabane wa Afurika wakoze amateka mu gikombe cy’Isi

Amakipe atanu y’Ibihugu ahagarariye umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar, azaba atozwa n’abatoza bose bakomoka ku mugabane wa Afurika.

Umugabane wa Afurika uzaba uhagarariwe n’abatoza batanu bawukomokaho

Ni bwo bwa Mbere aya mateka agiye kwiyandika ku Mugabane wa Afurika, ubusanzwe bimwe mu bihugu byo muri Afurika byitabiraga Igikombe cy’Isi byabaga bifite abatoza bakomoka ku yindi Migabane itari Afurika gusa.

Kuri iyi nshuro, Ibihugu bitanu byose bihagarariye Afurika bizaba bitozwa n’abakomoka kuri uyu Mugabane.

Abo batoza ni Rigobert Song utoza Cameroun, Aliou Cissé utoza Sénégal, Walid Regragui utoza Maroc, Otto Addo utoza Ghana na Jalel Kadri utoza Tunisie.

N’ubwo aba batoza bazaba bari mu nshingano, ntabwo ari ko bose bahesheje itike yo kwitabira iyi mikino, amakipe y’Ibihugu bazaba batoza kuko nko muri Maroc yabonye itike iri kumwe na Vahid Halilhodzic.

Igikombe cy’Isi kizatangira ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, kizakinwa n’amakipe 32.

UMUSEKE.RW