Umutoza wa Brésil yahamagaye 26 bazakina igikombe cy’Isi

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Brésil, Tite, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 26 azajyana mu gikombe cy’Isi kibura iminsi mike ngo gitangire.

Brésil yahamagaye abakinnyi 26 bazajya muri Qatar

Ni urutonde rwatangajwe ku wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, rugaragaraho myugariro Dani Alves uzaba ari we mukinnyi ukuze muri iyi kipe.

Rutahizamu wa Liverpool, Roberto Firmino agaragara kuri uru rutonde, nyuma yo kuba ikipe ye yaratangiye shampiyona nabi ndetse nawe ntabashe kuyifasha mu buryo buhagije.

Abakinnyi bahamagawe: Allison, Ederson, Weverton, Daniro, Dani Alves, Alex Sandro, Alex Telles, Thiago Silva, Marquinhos, Éder Militäo, Bremer, Casemiro, Fabinho, B. Guimaräes, Fred, Lucas Paquetá, E. Ribeiro, Neymar Jr, Vinicius Jr, Gabriel Jesus, Antony, Raphinha, Richarlison, Gabriel Martinelli, Rodrygo, Pedro.

Ku myaka 39 ,Dani Alves yabaye umukinnyi ukuze kurusha abandi ugiye gukinira ikipe y’igihugu ya Brésil mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi. Uyu myugariro akuyeho agahigo kari gafitwe na Djalma Santos wakiniye Brésil mu gikombe cy’Isi 1966 afite imyaka 37.

Biteganyijwe ko igikombe cy’Isi kizatangira tariki 20 Ugushyingo 2022, kikazabera muri Qatar.

Abakinnyi 26 bahamagawe
Dani Alves [39] niwe mukinnyi ukuze uzaba ari kumwe na Brésil
Gabriel Jesus wa Arsenal ari mu bo Tite yahamagaye

UMUSEKE.RW