Abafana ba Musanze FC bahawe ubwasisi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC bwatangaje ko bwifuza kwiyunga n’abafana b’iyi kipe, bazaza ku mukino uzayihuza na Police FC kuri Stade Ubworoherane.

Abakunzi ba Musanze FC bahawe Ubunani

Uyu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, uteganyijwe kuzakinwa ku wa Gatatu tariki 21 Ukuboza saa cyenda z’amanywa kuri Stade Ubworoherane.

Bubicishije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe, ubuyobozi bwa Musanze FC bwatangaje ko kwinjira kuri uyu mukino byagizwe ubuntu mu rwego rwo gusozanya neza umwaka n’abafana b’ikipe.

Bati “Impera z’umwaka nziza Bakunzi bacu! Tubashimiye ko mutahwemye kutuba hafi muri uyu mwaka wa 2022. Nimuze dusozanye umwaka tubaha ibyishimo kuri uyu wa 21 Ukuboza, ubwo tuzaba twakiriye Police FC kuri Stade Ubworoherane. Kwinjira ni ubuntu.”

Ikipe ya Musanze FC iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 21, mu mikino 14 ya shampiyona imaze gukinwa.

Bazinjirira ubuntu ku mukino uzahuza Musanze FC na Police FC [Ifoto: Rwandamagazine]
UMUSEKE.RW