Abatoza basoje amahugurwa yateguwe na Ferwafa

Nyuma y’iminsi ine bari guhugurwa, abatoza batoza umupira w’amaguru mu byiciro bitandukanye ariko bafite Licence C CAF, bayasoje bibutswe kubyaza umusaruro ibyo bungutse.

Abatoza 50 basoje amahugurwa abategurira kuzakorera Licence B CAF

Aya mahugurwa yatangiye tariki 5 Ukuboza.  Abatoza 50 bafite ‘Licence C CAF’ biganjemo abatoza b’amakipe y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore n’icyiciro cya mbere mu bagore, ni bo bitabiriye aya mahugurwa yari amaze iminsi ine.

Hari hagamijwe kubategurira amahugurwa ya Licence B CAF ateganyijwe kuzakorwa mu mwaka utaha.

Umuyobozi wa Tekiniki mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], Gérard Buscher afatanyije n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu [Amavubi], Carlos Alós Ferrer, hamwe n’abarimu (Instructors), Rutsindura Antoine na Bazirake Hamimu, ni bo batanze aya mahugurwa.

Ubwo hasozwaga aya mahugurwa, Komiseri Ushinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru n’ibya Tekiniki muri Ferwafa, Nkusi Edmond Marie, yibukije aba batoza ko kongera amahugurwa biri mu ntego z’iri shyirahamwe.

Ati “Kongera umubare w’abatoza mu byiciro byose no kongerera ubushobozi abatoza mu buryo buhoraho, ni yo ntego y’igihe kirambye ya Ferwafa. Hamwe n’Umuyobozi mushya wa tekiniki Gérard Buscher, twizeye kugera kuri iyo ntego.”

Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, ari bwo hazakorwa amahugurwa yo gushaka Licence B CAF yemerera umutoza kuba yahabwa ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda nk’umutoza mukuru.

Komiseri ushinzwe Iterambere na Tekiniki muri Ferwafa, Nkusi Edmond Marie
DTN wa Ferwafa, Gérard Buscher yari amaze iminsi ine ategura aba batoza
Bizimana Didier nawe yakoze aya mahugurwa
Abarimo umutoza wungirije wa Gorilla FC, Karisa François bakoze aya mahugurwa

UMUSEKE.RW