Amagare: Amakipe 15 azitabira Human Rights Cycling Race

Mu isiganwa ry’amagare ryateguwe n’Akarere ka Gisagara, amakipe 15 ni yo aritegerejwemo.

Abanya-Gisagara bagiye kubona isiganwa ry’amagare

Mu rwego rwo kongerera amarushanwa abakinnyi b’amagare mu Rwanda, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’uyu mukino [Ferwacy], rikomeje kugirana ubufatanye n’Uturere dutandukanye.

Ni muri urwo rwego tariki 10 Ukuboza, mu Akarere ka Gisagara hateganyijwe isiganwa ryiswe ‘Human Rights Cycling Race’ rizitabirwa n’amakipe 15 arimo ane yatumiwe kuko ataraba abanyamuryango ba Ferwacy.

Abanyamuryango ba Ferwacy bazitabira iri siganwa, ni: Fly Cycling Club, Cycling Club For All, Muhazi Cycling Generation, Kigali Cycling Club, Kayonza Young Stars Cycling Team, Bugesera Cycling Club, Les Amis Sportif, Benediction Club, Karongi Vision Sport Center, Nyabihu Cycling Team na Cine Elmay Cycling Team.

Amakipe yatumiwe ni: Musanze Cycling Club, Twin Lakes Cycling Academy, Rukali Cycling Team na Impeesa Cycling Club.

Iri siganwa rizitabirwa n’abagabo [Juniors] n’abagore [Juniors]. Bazasiganwa ku ntera y’Ibilometero 77.4.

Inzira isiganwa rizacamo:

Gisagara – Huye – Gare Huye – Gahenerezo – Gereza ya Huye – Polisi – Rwabayanga – Mu Cyarabu – CHUB – Hotel Credo – Hotel Casa – Gare Huye – Gahenerezo – Gereza Huye – Polisi – Matyazo – Muyogoro – Gatobwe – Muyogoro – Matyazo – Ngoma – Rwabayanga – Mu Cyarabu – CHUB – Hotel Credo – Hotel Casa – Gisagara.

Mu isiganwa habamo n’abasiganwa bifashishije amagare y’abatarabigize umwuga

UMUSEKE.RW

- Advertisement -