Icyatumye Mackenzi na Hussein badakina umukino wa Rayon cyamenyekanye

Nyuma yo kudakina umukino wahuje Gasogi United na Rayon Sports, amakuru yavugaga ko ba myugariro babiri b’iyi kipe byavuzwe ko bahawe ikiruhuko bitewe n’urwego umukino wariho ariko ayavuzwe atandukanye n’ukuri guhari.

Hussein na Mackenzi ntibakinnye umukino wa Rayon kubera uburwayi

Ku munsi wa 15 wa shampiyona, ikipe ya Gasogi United yatsinze Rayon Sports igitego 1-0. Uyu mukino wari wateguwe mu buryo bukomeye ku mpande zombi, cyane ko yari amanota atatu afite igisobanuro ku makipe yombi.

Mu gutegura uyu mukino ku ruhande rwa Gasogi United, hari amakuru yavugaga ko Kakooza Nkuriza Charles uyobora iyi kipe, yahaye ikiruhuko Habimana Hussein na Twizigiyimana Karim Mackenzi ndetse akarenzaho amafaranga ibihumbi 100 Frws.

Aya makuru, atandukanye n’ukuri kuko aturuka muri ba nyiri ubwite avuga ko bombi icyatumye batagaragara ari uburwayi bafite kuko Hussein Eto’o arwaye mu ivi, mu gihe Mackenzi we kuva ku mukino wa Kiyovu Sports yagize uburwayi ku kirenge cy’iburyo ndetse nanubu gusa akaba yarivuje anatangiye koroherwa.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ku mukino Gasogi United yatsindiyeho Rayon Sports, Hussein yari afite ikintu yambaye mu ivi kimufasha kurifata rikaguma hamwe, mu gihe Mackenzi we yatangiye gukandagira neza.

Aba bakinnyi bombi baje mu Urubambyingwe batandukanye na Rayon Sports. Ku mukino Kiyovu yatsinzwemo na Gasogi United, Mackenzi yatsinze igitego cya Gatatu.

Mackenzi aheruka kugaragara mu kibuga ku mukino Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW