Cricket: Hahamagawe abangavu 15 bitegura igikombe cy’Isi

Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 19 bakina umukino wa Cricket, yahamagaye abakinnyi 15 bagomba gutangira umwiherero utegura imikino y’igikombe cy’Isi kizabera muri Afurika y’Epfo.

Abakinnyi 15 bahamagawe mu mwiherero

Abakinnyi 15 bahamagawe, barimo: Ishimwe Gisèle [kapiteni], Uwase Merveille, Isimbi Henriette, Tumukunde Marie Josée, Uwase Giovanis, Niyomuhoza Shakila, Usabyimana Sylvia, Ishimwe Henriette Thèrese, Ishimwe Divine Gihozo, Murekatete Belyse, Uwera Cynthia, Muragijimana Césarie, Irera Rosine, Uwera Synthia, Ishimwe Zurufat.

Itike u Rwanda rwabonye, rwayikuye muri Botswana nyuma yo gutwara igikombe rutsinze Tanzania ku mukino wa nyuma.

U Rwanda ruri mu itsinda rya Kabiri, aho ruri kumwe n’u Bwongereza, Zimbabwe na Pakistan.

Biteganyijwe ko igikombe cy’Isi cya Cricket mu bakobwa batarengeje imyaka 19 [ICC Women’s U19 T20 World Cup], izakinwa tariki 15-19 Mutarama 2023.

Bakuye igikombe muri Botswana

UMUSEKE.RW