Cyera kabaye AS Kigali y’abagore yahembwe

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, bwahembye abakinnyi n’abandi bakozi b’iyi kipe bari bamaze amezi ane asaga atanu batazi uko umushahara usa.

AS Kigali WFC yahembwe amezi abiri

Hari hashize igihe abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi ba AS Kigali WFC bicira isazi mu maso nyuma yo kumara igihe badahembwa.

Gusa ubu, abiciraga isazi mu maso bafite akanyamuneza nyuma yo guhembwa imishahara n’ubwo batayahawe yose.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwahembye amezi abiri muri ane babafitiye.

Ubuyobozi bwasabye abakinnyi n’abandi bakozi gukomeza kwihangana kugeza igihe hazabonekera indi mishahara babafitiye.

Aya mafaranga atanzwe, nyuma yo gutandukana n’abari abatoza b’iyi kipe barimo Sogonya Hamiss Cyishi, Ntagisanimana Saida na Safari Mustafa Jean Marie Vianney, ikipe igasigaranwa na Mukamusonera Théogenie na Mubumbyi Igor.

AS Kigali WFC iyoboye urutonde rwa shampiyona y’abagore n’amanota 24 mu mikin umunani imaze gukina.

UMUSEKE.RW