Ifoto itangaje: Haruna Niyonzima n’abana b’i Nyagatare

Abana bakina umupira w’amaguru bo mu Akarere ka Nyagatare, bishimiye kubona kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Haruna Niyonzima imbona nkubone.

Abana bishimiye kwifotozanya na Haruna Niyonzima

Ikipe ya AS Kigali yerekeje mu Akarere ka Nyagatare aho igomba gukina na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ikigera ku kibuga cy’imyitozo izanakiniraho, yahasanze abana bato basanzwe bakina umupira w’amaguru ariko bakanakunda bihebuje Haruna Niyonzima.

Nyuma y’imyitozo Haruna yemereye aba bana ko bafatana agafoto, cyane ko bafite inzozi zo kuzagera ku byo uyu mukinnyi yagezeho.

AS Kigali yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho

UMUSEKE.RW