Imikino y’abafite ubumuga: shampiyona ya Amputee Football yagarutse

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda [NPC Rwanda], yatangaje ko hagiye gutangira shampiyona y’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga [Amputee Football] n’iya Basketball [Wheelchair Basketball].

Shampiyona ya Amputee Football yagarutse

Abafite Ubumuga mu Rwanda, na bo bakomeje guhabwa ijambo n’umwanya uhagije mu mikino, cyane ko bashoboye ndetse no mu marushanwa mpuzamahanga batahana imidari itandukanye.

Ni muri urwo rwego, muri Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda [NPC Rwanda], bagerageza gutegura shampiyona y’abafite ubumuga butandukanye.

NPC yatangaje ko tariki 10 Ukuboza mu Akarere ka Rubavu, hazakinwa imikino y’umunsi wa kabiri [phase two] w’imikino ngororamubiri. Kuri iyo tariki mu Mujyi wa Kigali hazaba hatangira shampiyona ya Basketball y’Abafite ubumuga [Wheelchair Basketball].

Tariki 10 n’iya 11 Ukuboza, mu Akarere ka Huye hazatangira shampiyona y’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga [Amputee Football]. Akarere ka Huye ni ko kegukanye igikombe cya Amputee Football cy’umwaka ushize.

Izi shampiyona zije ziyongera kuri shampiyona ya Sitting Volleyball, yatangiye mu byiciro byombi [abagabo n’abagore].

Ikipe ya Huye ibitse igikombe giheruka cya Amputee Football
Shampiyona ya Wheelchair Basketball igiye gutangira

UMUSEKE.RW