Imikino y’abakozi: RBC yegukanye Super Coupe 2022

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC], yatsinze iya Bank ya Kigali, ihita yegukana igikombe gisoza umwaka w’imikino mu mikino y’abakozi [ARPST Super Coupe 2022].

RBC FC yabitse ikindi gikombe mu kabati

Ni imikino yatangiye ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022, ikinirwa ku bibuga bitandukanye birimo icyo ku Ruyenzi gikinirwaho umupira w’amaguru na Volleyball n’icyo muri Stecol gikinirwaho Basketball.

Mu mupira w’amaguru, ikipe ya RBC FC yatsinze BK FC ibitego 2-1 bya Byamungu Abbas na Mugusha Yvan, ihita yegukana igikombe. BK yo yari yatsindiwe kapiteni wa yo, na Sekamana Léandre.

Ikipe ya RBC yabitse igikombe cya kabiri mu kabati, nyuma yo kwegukana icya shampiyona itsindiye ku mukino wa nyuma iya Rwandair FC ibitego 2-1.

Cyubahiro Béatus ushinzwe ibikorwa bya Siporo muri RBC, yavuze ko kwegukana iki gikombe bisobanuye byinshi kuri iki kigo cy’Ubuzima kandi bashimira ubuyobozi budahwema kubashyigikira.

Ati “Mu by’ukuri ni iby’agaciro kuri twe. Bisobanuye ko n’ubwo tuvura abantu ariko no gukina turabishoboye. Muri shampiyona nta waduhaga amahirwe ariko twabigezeho. Turashimira ubuyobozi bwacu bukomeje kuduha byose.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu kwitegura imikino mpuzamahanga izabera muri Gambia umwaka utaha muri Werurwe, bakomeje kongeramo abandi bakinnyi bazafasha iyi kipe kuzagenda batagiye mu butembere.

Umutoza mukuru wa RBC FC, Patrick nawe ahamya ubuyobozi bwitaye ku ikipe uko bishoboka kose, ndetse biri mu byatumye iyi kipe ibasha kwegukana ibikombe bibiri mu mwaka umwe.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], Mpamo Thierry Tigos, yavuze ko yishimira uko iri rushanwa rya Super Coupe ryagenze ku nshuro ya Mbere rikinwa.

- Advertisement -

Ati “Mu by’ukuri iri rushanwa rya Super Coupe ryagenze neza. Ku nshuro ya mbere rikinwa ni ibyo kwishimira, kandi ibi binongerera abakinnyi imikino mu maguru.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amakipe agiye kujya mu biruhuko, akazagaruka muri Mutarama 2023 kuko ari bwo undi mwaka w’imikino uzatangira.

Andi makipe yegukanye ibikombe, ni BK Volleyball yatsinze Wasac Volleyball Club amaseti 3-2, mu gihe muri Basketball, Rwandair BBC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Stecol BBC 111-80.

Muri Werurwe 2023, ikipe zabaye iza mbere zizahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwa yo azabera mu gihugu cya Gambia.

RBC ibitse igikombe cya shampiyona
Cyubahiro Béatus uyobora ibikorwa bya Siporo muri RBC, ahamya ko bazakomeza kwegukana ibikombe

UMUSEKE.RW