Irebero Goalkeeper Training Center ya Thomas yasubukuye imyitozo

Irerero ry’abanyezamu, Irebero Goalkeeper Training Center ryashinzwe n’umutoza w’abanyezamu ba Police FC, Higiro Thomas, ryongeye gusubukura imyitozo.

Irebero Goalkeeper Training Center ryongeye gusubukura imyitozo yo gufasha abana bakina mu izamu

Ni imyitozo yasubukuwe mu ntangiriro z’ibiruhuko. Abanyezamu batangira imyitozo Saa kumi z’amanywa, bakayisoza Saa kumi n’imwe.

Bitoreza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, bagatozwa na Higiro Thomas wafashije abanyezamu benshi bakina mu Rwanda.

Mu rwego rwo gufasha abakiri bato bafite impano yo gukina mu izamu, abana bifuza kwitoreza muri iri rerero baza kwiyandikishiriza ku biro biherereye kuri Stade ya Kigali cyangwa bagahamagara telefoni igendanwa y’Umunyamabanga Mukuru (0788495073).

Irebero Goalkeeper Training Center, yashinzwe mu 2012 hagamijwe gukemura ubuke bw’abanyezamu mu Rwanda. Ubu ifite abanyezamu barenga 60.

Abana bakorera imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

UMUSEKE.RW